banner

Abanyarwanda bagiye kuvurwa indwara y’amaso ku buntu

Umuryango w’Abongereza Precious Sight Foundation kubufatanye na Century Park Hotel batangaje ko batangiye kuvura no gusuzuma indwara y’amaso ku bantu ndetse abakaneye indorerwamo na bo bakazihabwa k ubuntu, bikaba biri kubera ku Bitaro bya Solace Medical Center ndetse iki gikorwa kizasiga Abaturarwanda basaga 3000 bavuwe.

Byatangajwe ko iki gikorwa kizamara iminsi itandatu, kikaba cyaratangiye ku wa 13 Gashyantare kikazarangira ku wa 16 Gashyantare 2024. Ubu buvuzi buri gutangirwa mu Bitaro Solace Medical Center biherereye mu Mudugudu wa Kabutare mu Murenge wa Rusororo ho mu Karere ka Gasabo.

Umuyobozi w’Umuryango Precious Sight Foundation akaba ari na we wawushinze, Biyi Adewumi, avuga ko yatangiye iki gikorwa mu 2010 nyuma y’uko amaso ye atakaje ubushobozi bwo kureba.

Uyu muyobozi yavuze ko igihe yari ari kwitegura kubwagwa amaso Imana yamubwiye gutangiza umushinga wo gusuzuma no kuvura amaso ku mugabane wa Afurika. Ati “Mu myaka icumi ishize nibwo natangije uyu muryango kubera ko natakaje ubushobozi bwo kureba mu 2013. Mu gihe nari ntegereje kubagwa, navuganye n’Imana insaba gutangiza umuryango. Uwo muryango ni uwo gutanga ubuvuzi bw’amaso ku buntu ku batuye muri Afurika.’’

Yakomeje agira ati “Tubikora muri Nigeria, muri Gambia, Ghana, muri Sierra Leone no mu Rwanda. […] Twishimiye kuba turi hano. Ntidukunda gukorera mu mujyi dukunda gukorera mu bice by’icyaro kugira ngo bidufashe kubona abantu batabashakaga kwisuzumisha.”

Inkuru Wasoma:  Nyanza: Umwarimu yazanye umukobwa mu nzu ye ngo binezeze none yanze gutaha

Umwe mu baturage wo mu Murenge wa Rusororo wahawe iyi serivisi, avuga ko uyu muryango ubafasha kuko nta bushobozi bw kwivuza babonaga. Ati “Ni ukuvuga ngo hari ababa badafite ubwo bushobozi bwo kuba wenda nk’urugero hari nka ‘lunettes’ baduha, izo ‘lunettes’ ugasanga zihagaze nk’ibihumbi 50 Frw, wasanga uri bujye kujya mu yandi maserivisi bashobora kuziguha ugasanga udafite ubwo bushobozi, biradufasha cyane.”

Umuyobozi Ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi muri Century Park Hotel, Emmy Nshimiye yavuze ko icyo iyi Hoteli yakoze ari ugushaka Abaturarwanda bahabwa iyi serivisi, kuko ubusanzwe isanganywe gahunda yo gushyira umuturage ku isonga. Ati “Baje aha bashaka icumbi turaribaha (Precious Sight Foundation), nyuma batubaza niba twakorana nabo, ni gutyo rero twahise dutangira kubafasha kubona abantu.”

Iki gikorwa cyo kuvura no gusuzuma amaso si ubwa mbere gikorewe mu Rwanda kuko kuri ubu kimaze kuba ngarukamwaka, cyatangiye gutangirwa mu Rwanda muri Gashyantare umwaka wa 2022.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved