Haba abaturage hirya no hino mu gihugu ndetse n’abahungiye mu Rwanda kubera umutekano muke mu bihubu byabo baremeranya n’inzego zishinzwe umutekano ko u Rwanda rufite umutekano usesuye. Hari benshi bemeza ko mu Rwanda hose bagenda amanywa n’ijoro nta nkomyi.
Umunyamabanga mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Col. Jeannot Ruhunga atanga urugero rw’uko imyaka ishobora kuba icumi nta wumvise isasu. Imibare ya Minisiteri y’Umutekano imbere mu gihugu igaragaza ko 93% by’ibyaha byagaragaye hagati ya Mutarama na Kamena 2023, byari ibyaha bito bito birimo n’ubujura bukurikiranwa.
Crime Index Report ya 2023 ishyira u Rwanda ku mwanya wa mbere muri Afurika mu bihugu bikorerwamo ibyaha bike ndetse na Global Peace Index nayo ikarushyira mu bihugu bitekanye muri Afurika.