Abanyarwanda batanu bari barwaye Marburg bamaze gukira

Ku wa 03 Ukwakira 2024, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko abantu batanu bari banduye Virus ya Marburg bakize, abakirimo kuvurwa ni 21, mu gihe abamaze gupfa bazize icyo cyorezo ni cumi n’umwe, naho abantu 1009 basuzumwe iyo ndwara.  https://imirasiretv.com/mu-rwanda-hagaragaye-indwara-yumuriro-mwinshi-iterwa-na-virusi-ya-marburg/

Ni nyuma y’uko tariki 27 Nzeri 2024, MINISANTE yatangaje ko mu Bitaro bitandukanye byo mu Rwanda habonetse abarwayi bafite ibimenyetso by’indwara na virusi ya Marburg. Iyi Virusi ngo ntiyandurira mu mwuka, ahubwo yandura binyuze mu gukora ku maraso n’andi matembabuzi y’umuntu uyirwaye nk’ibyuya, amacandwe n’ibindi biva mu mubiri w’umuntu uyirwaye.

Mu bimenyetso biranga uburwayi bwa Marburg harimo kugira umuriro ukabije, kubabara umutwe bikabije, kubabara imikaya, gucibwamo no kuruka. Mu rwego rwo kuyikumira no kuyirinda, abantu baragirwa inama yo kurangwa n’isuku bakaraba intoki, birinda no kwegerana cyane cyangwa gukora ku muntu wagaragaje ibimenyetso nk’uko bitangazwa n’iyi Minisiteri.

Minisiteri y’ubuzima imenyesha abatura-Rwanda bose kutagira ubwoba ngo bahagarike ibikorwa byabo. Gusa ko bagomba gukomeza gukaza ingamba zo gukumira no kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo, harimo gukaraba intoki kenshi. Mu gihe hagize ugira ibimenyetso cyangwa ukaba hari aho yahuriye n’uwanduye akwiriye kugana ivuriro cyangwa ugahamagara umurongo utishyurwa akoresheje Nimero ya 114. https://imirasiretv.com/mu-rwanda-hagaragaye-indwara-yumuriro-mwinshi-iterwa-na-virusi-ya-marburg/

Inkuru Wasoma:  Ubutumwa Leta y’u Rwanda yageneye Abarundi bose bari mu Rwanda nyuma y’uko bafungiwe imipaka bamwe bakabura uko basubira mu gihugu cyabo

Inkuru Wasoma:  Imbere y’Ibiro by’Akarere ka Kamonyi haparitse ikamyo ihamaze imyaka irenga itatu yaramezeho ibyatsi kubera gutinya uburozi

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved