Abanyarwanda batewe ubwoba n’amashusho babonye y’umugabo washakaga kwica umugore we amugonze

Mu mashusho amaze iminsi acicikanya ku mbuga nkoranyambaga, bivugwa ko ari umugabo wari ugiye kwica umugore we amugongesheje imodoka. Ni amashusho agaragaramo umugore uba uri kuvugana n’umuntu uri mu modoka (byemezwa ko ari umugabo we) uwari mu modoka agasa n’uwegera imbere akabanza kugonga iyari imbere, akagaruka inyuma ku muvuduko uhambaye cyane aho umugore ari ariko umugore agahunga abifashijwemo n’undi mugabo wari aho imodoka igonga igipangu.

Aya mashusho yafashwe na camera mu mwaka wa 2022 ariko yagarutsweho kuri ubu muri 2023. Amakuru ahari ni uko uwo mugabo n’umugore bageze mu rukiko. Uyu mugabo atuye mu karere ka Kicukiro. Kuwa 26 Ugushyingo 2022 nibwo uyu mugore yatanze ikirego muri RIB.

Bamwe mu bayavuzeho cyane ni umunyamakuru Scovia Mutesi wabazaga ukuntu RIB yatinyutse kurekura uriya mugabo kandi ireba ayo mashusho. Mutesi Jolly wabaye nyampinga w’u Rwanda muri 2016 nawe yavuze ko ‘ibi bintu ntibikwiriye kwihanganirwa kandi birakomeye, gusa nizera inzego zacu z’ubutabera ko zizabisuzuma, kuko zidashobora kugira icyo zihanganira ngo kibe zirebera.’

Mutesi Jolly yakomeje avuga ko ibintu nk’ibi bibaye abantu bakarebera byaha icyuho abantu bagakomeza kubikora. Ati “Nta muntu n’umwe ukwiye guhohoterwa bene aka kageni. Umutima wanjye urashavuye kubw’uyu mugore.”

Ubwo yajyaga gutanga ikirego muri RIB, umugore yavuze ko uwo munsi ubwo bari mu rugo umugabo we agashaka kumwica amugonze, byaturutse ku kuba umugabo yari agiye adatanze iposho yo guhaha uwo munsi, mu gihe umugabo ari kubara amafaranga n’umujinya mwinshi aribwo yakije imodoka akurikira uwo mugore ashaka kumugonga, akaba yarakomeretse ku kuboko no ku itako ku ruhande rw’ibumoso.

Inkuru Wasoma:  Umuyobozi w’indaya muri Ngoma yavuze icyakorwa ngo bareke uyu mwuga

Uwo mugore yavuze ko umugabo we amutoteza akanamukubita bihoraho, anamubwira amagambo amusesereza anamusebya arimo kumubwira ko ntacyo amaze yanamushatse ntacyo afite uretse amakariso gusa, aho ngo yanamukingiranaga mu rugo akagenda. Hari n’ubwo yigeze kumukingirana mu kazi aho bakorera ubucuruzi.

Icyo gihe umugabo yahise afungwa, Ubushinjacyaha bubona amashusho ndetse n’abatangabuhamya ndetse yiyemerera ko asanzwe afitanye ibibazo n’umugore we. Mu batangabuhamya harimo n’umukozi wo mu rugo yavuze ko umugabo atanga ibyo kurya bigoranye kuburyo bamara n’iminsi itatu batarya.

Mu rukiko umugabo yavuze ko atemera icyaha cyo kugonga umugore we avuga ko ari impanuka yagize, aho ngo yamaze kuvugana nabi n’umugore we mu mutwe birivanga, agonga imodoka iri imbere aza kwibwira ko yashyizemo vitesse y’imbere byatumye asubira inyuma atabizi.

Icyaha cyo kudatanga ibyo kurya murugo yahakanye avuga ko Atari ukuri kuko atanga ibihumbi 100frw buri cyumweru.

Icyakora umugore mu rubanza yaje kwivuguruza asabira umugabo we gufungurwa avuga ko ibibazo bagiranye ari ibyo mu ngo zose abandi bagirana, asaba ko imvugo z’abatangabuhamya zitahabwa agaciro ndetse avuga ko batari kugirana ibibazo inzego z’ibanze ntizibimenye.

Umugore yavuze ko ibyo yavuze imbere y’Ubushinjacyaha Atari ukuri kuko ibyabaye ubwo imodoka yajyaga kumugonga ari impanuka. Yavuze ko umugabo we ajyana abana ku ishuri ryiza, avuga ko umugabo we yamuguriye imodoka yo kugendamo bityo umugabo we bamurekura agakurikiranwa ari hanze.

Urukiko rwaje gusuzuma byose rwanzura ko umugabo akekwaho icyaha cy’ubwinjiracyaha mu cyaha cy’ubwicanyi, gusa rwanzura ko arekurwa akajya yitaba Umushinjacyaha buri wa mbere w’icyumweru kandi atemerewe kurenga umujyi wa Kigali.

Inkuru Wasoma:  Abagabo barwaye Kanseri y'ibere ngo bari bazi ko ari iy’abagore gusa.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved