Kuva igihugu cy’u Burundi cyafata icyemezo cyo gufunga imipaka yose ibahuza n’u Rwanda, amakuru avuga ko Abanyarwanda bari mu Burundi bakomeje guhigwa bukware n’abayobozi b’iki gihugu ndetse hari na bamwe batawe muri yombi bamaze kugezwa mu maboko y’Urwego rushinzwe Iperereza bikavugwa ko bajyanywe ahantu hatazwi.
Hari amakuru avuga ko bamwe mu Banyarwanda bafashwe bivugwa ko babanje gufungirwa muri kasho za polisi muri komini ebyiri kugeza bakuwemo ku wa Gatandatu ku mugoroba. Icyakora ngo Umukuru w’urwego rw’ubutasi mu Ntara ya Cibitoke witwa Renovat Ntungicimpaye iryo joro yahise ajya kubafata, bivugwa ko imodoka zabatwaye zerekeje mu cyerekezo kitamenyekanye.
Ikinyamakuru SOS Medis Burundi dukesha iyi nkuru cyatangaje ko bamwe bashobora kuba barajyanywe muri kasho y’urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza (SNR) mu Murwa mukuru Bujumbura, mu gihe abanda baba bafungiwe mu murwa mukuru w’intara. Umuvugizi wa Polisi mu Burundi, Desire Nduwimana yavuze ko abari mu Burundi mu buryo butemewe ari bo batawe muri yombi.
Bamwe mu Banyarwanda batuye muri Komini za Mabayi na Bukinanyana, zegeranye n’u Rwanda, baragira bati “Dufite ubwoba bwo gutabwa muri yombi igihe icyo ari cyo cyose mu gihe hano tuhafata nko mu rugo.” Amakuru avuga ko abafashwe babanje gufungirwa muri kasho za polisi mbere y’uko batwarwa n’urwego rushinzwe iperereza hataramenyekana aho batwawe.
Bivugwa ko byibuze Abanyarwanda 50 batawe muri yombi kuva kuwa Kane, itariki 11 Mutarama 2024 mu Ntara ya Cibitoke, mu majyaruguru y’Uburengerazuba bw’u Burundi, abandi 46 birukanwe n’abayobozi b’u Burundi. Ababibonye bavuga ko urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD, ruzwi nk’Imbonerakure, ari rwo rurimo gukoreshwa ahenshi mu guhiga no guta muri yombi Abanyarwanda bari muri icyo gihugu.
Kuva ku wa Kane hatangizwe icyemezo cyo gufunga imipaka ihuza u Burundi n’u Rwanda, abaturage bavuga ko Abanyarwanda 38 batawe muri yombi na polisi muri Komini Mugina bakuwe mu Midugudu itandukanye igize iyi Komini. Mu gihe hagati yo ku wa Kane no ku wa Gatanu abayobozi b’u Burundi birukanye Abanyarwanda 46.
Umwe mu baturage wavuganye n’ikinyamakuru dukesha iyi nkuru yagize ati “Abantu batawe muri yombi babaga muri Mugina kuva mu myaka myinshi ishize. Bafite imiryango hano.” Nyamarwa n’ubwo mu Burundi bimeze gutya Leta y’u Rwanda yo yahumurije Abarundi baba mu Rwanda ibasaba ko bakomeza imirimo y’abo nk’ibisanzwe kuko nta gikuba cyacite.