Abanyarwanda batuye muri Etiyopiya bakiriye Ambasaderi mushya w’u Rwanda

Ku wa gatandatu, tariki ya 23 Nzeri, Abanyarwanda batuye bakanakorera muri Etiyopiya, bateraniye kuri Ambasade y’u Rwanda i Addis Abeba, mu nama nyunguranabitekerezo yo kungurana ibitekerezo ku iterambere ry’u Rwanda ndetse n’uruhare rw’abaturage mu rugendo rwo kubaka igihugu. Ibi birori kandi byari bigamije guha ikaze Maj. Gen. (Rtd) Charles Karamba, ambasaderi mushya w’u Rwanda muri icyo gihugu.

Karamba yahoze ari intumwa y’u Rwanda mu gihugu cya Tanzaniya. Muri ibyo birori, yashimye umuryango w’abanyarwanda uba muri Etiyopiya ku nkunga n’uruhare bakomeje kugira mu kubaka u Rwanda binyuze mu bikorwa byinshi birimo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abaturage batishoboye, kugira uruhare muri ‘Cana’ igamije gufasha abanyarwanda benshi kugira umuriro w’amashanyarazi, no gufasha abantu bagizweho ingaruka n’ibiza.

Ambasaderi mushya Karamba yabasabye gukomeza gukorana uwo muvuduko no kurwanya bivuye inyuma abaribo bose bashaka kurwanya iterambere ry’u Rwanda.

Umuyobozi w’umuryango w’abanyarwanda muri Etiyopiya, Richard Hakizimana, yashimiye ambasaderi mu izina ry’abaturage kubera uburyo yabakiriye muri Ambasade ndetse n’inkunga ya ambasade ku Banyarwanda batuye muri iki gihugu. Yamwijeje ko umuryango w’Abanyarwanda wiyemeje kudacogora mu guharanira iterambere ry’u Rwanda kandi ugashyira imbere y’ibindi inyungu z’igihugu.

Inkuru Wasoma:  U Rwanda uruvamo ntirukuvamo- Perezida Kagame

Inkuru Wasoma:  Umudepite wo mu Rwanda yatawe muri yombi azira gutunga ‘Grenade’ iwe mu rugo

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved