Kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kanama 2024, Urwego Ngenzuramikorere mu Rwanda, RURA, rwashyize ahagaragara amabwiriza agamije gukumira no kwirinda ubujura n’ibindi byaha bikorwa hifashishijwe telefone cyangwa ikoranabuhanga, arimo ko bibujijwe gutiza cyangwa gutanga ‘Sim Card’ ikubaruyeho. https://imirasiretv.com/rib-yatangiye-gukora-ipereza-ku-bantu-bakomeje-kuyiyitirira-bashaka-kwiba-amafaranga-yabaturage/
RURA itangaje ibi nyuma y’uko guhera mu minsi yashize hagiye hagaragara abatekamitwe benshi cyane cyane abakoresha telefone, aho bakoresha amayeri menshi atandukanye, babeshya abaturage kugira ngo babacucure utwabo. Ni nayo mpamvu RURA nk’ikigo gifite mu burenganzira kugenzura imikorere y’ibigo by’itumanaho, hari bimwe mu byo yategetse gukorwa kugira ngo hirindwe gukomeza gukora iki cyaha.
Byatangajwe ko guhera ubu kwibaruzaho simukadi cyangwa se gukora SIM swap bizajya bikorerwa gusa mu nyubako zagenwe n’ibigo by’itumanaho. Ahandi byakorerwaga nko ku mihanda na za kiyosike harabujijwe. Mu gihe simukadi izajya igaragara mu bikorwa byerekeranye n’ubujura, n’ibindi byaha izajya ihita ivanwa ku murongo icyarimwe n’izindi simukadi zose zibaruye ku ndangamuntu ya nyirayo.
RURA yakomeje yibutsa kandi ko hateganyijwe ibihano ku mukozi cyangwa uhagarariye ikigo cy’itumanaho ’agent’ ugaragaweho ibikorwa by’ubujura, hamwe n’ibindi byaha byose bikorerwa kuri telefone. Abaturarwanda muri rusange baragirwa inama yo kwirinda gutiza cyangwa gutanga simukadi zibabaruyeho, ibi ni mu rwego rwo kwirinda ko yakoreshwa mu bikorwa bibi birimo ubujura n’ibindi byaha bikorwa hifashishijwe simukadi na telefone.
Abaturarwanda bose kandi barasabwa gukora ubugenzuzi bwa simukadi zibabaruyeho, bityo bakaba bakwiyandukuzaho izo bashidikanyaho. Uburyo bikorwamo ni ugukanda *125# ubundi ugakurikiza amabwiriza. https://imirasiretv.com/umugabo-ushinjwa-kwica-abagore-42-akabajugunya-mu-ngarani-yatorotse-gereza-yigihugu-aburirwa-irengero/