Abanyarwandakazi 10 batanze umusanzu ukomeye mu myidagaduro nyarwanda mu myaka itanu ishize.

Umusizi Junior Rumaga mu gisigo yise “Umugore si umuntu” agaragaza ubuhangange bw’umugore, akagaragaza ko arenze kuba umuntu kubera ibikorwa akora birimo no gutwita amezi icyenda. Ni nayo mpamvu kuwa Gatatu tariki 8 Werurwe ku isi yose hizihizwa umunsi wahariwe ‘Abari n’abategarugori’, ndetse uku kwezi kose nibo kwahariwe. InyaRwanda dukesha iyi nkuru yakusanyije urutonde rw’abagore, bagize uruhare mu guteza imbere imyidagaduro mu Rwanda. Muri aba ngaba, harimo ababikora ku rwego mpuzamahanga, n’abandi bari mu Rwanda ari naho bakorera.  Shaddyboo yahakanye ibyo gutwita kwe asaba abantu kutishinga imbuga nkoranyambaga.

SIMBI NAILLA: Uyu mukobwa ubusanzwe atunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye. Ni we wakoze aya “Puculi” ya Okkama  kuva itangite kugera irangiye. Yanagize uruhare rukomeye mu ikorwa ry’amashusho y’indirimbo nka “Atansiyo” na “Helena” za Platini P, “Low Key” ya Buravan, “Pull Up’’ ya Toxxyk, Kivumbi na Angel Umutoni na “Kk 509 St” ya Andy Bumuntu. Simbi Nailla w’imyaka 22 y’amavuko yize amashanyarazi mu mashuri yisumbuye ku buryo nta hantu wavuga ko yahuriraga cyane na Camera, keretse iwabo mu rugo nabwo mu byumweru bike yabaga afite mu biruhuko.

Uyu mukobwa yavukiye mu Karere ka Nyarugenge. Avuka mu muryango w’abana bane, abakobwa batatu n’umuhungu umwe ari we Cedric Dric na we usanzwe atunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye mu Rwanda. Iyo uganira na Simbi akubwira ko n’ubwo atigeze abasha kwiga ibintu bifite aho bihuriye na camera, yagize amahirwe yo kuba afite musaza we utunganya amashusho akaba ari we agenda yigiraho. Mu 2020 nibwo uyu mukobwa yinjiye bya nyabyo mu gutunganya amashusho, avuga ko bitamugoye kuko n’ubundi yari asanzwe yarize amasomo afatwa nk’ay’abahungu. Uyu mukobwa nk’umwe mu batangiye urugendo rwo gutunganya amashusho bitari bimenyerewe ku gitsinagore, yashyizwe kuri uru rutonde kubera uruhare rwe mu gutinyura bagenzi be.

CHRISY NEAT: Kanoheli Christmas Ruth wafashe izina rya muzika rya Chrisy Neat, ni umwe mu barangije amasomo mu ishuri rya muzika rya Nyundo.

Niwe mugore wenyine mu bazwi ukora akazi ko  gutunganya indirimbo z’abahanzi (music production), umwuga usanzwe wihariwe n’abagabo mu Rwanda. N’ubwo yabyize, ishyaka ryo kubikora ahamya ko yaritewe n’ubuhamya bw’abakobwa bakunze kugaragaza ko gukora umuziki biba bitaboroheye, mu gihe basabwa ruswa ishingiye ku gitsina. Chrisy Neat yarangije amasomo ye mu 2018.

AKIWACU COLOMBE: Akiwacu ni umwe muri ba Nyampinga bagera ku icumi bazwi bamaze gutorwa mu Rwanda, yatowe mu mwaka wa 2014 ubwo iri rushanwa ryatangiraga gutegurwa na Rwanda Inspiration Backup yahagaritswe kuritegura umwaka ushize. Ari muri ba nyampinga bagize igikundiro bitewe n’ibitekerezo bye, ndetse n’uburyo mu gihe cy’umwaka yamaranye ikamba rya Nyampinga yakoze ibikorwa bitandukanye. Miss Akiwacu Colombe yavuye mu Rwanda muri Nzeri 2015 yerekeza mu Bufaransa gukomeza amasomo, ubu yasoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza, n’icya gatatu.

Miss Akiwacu yanitabiriye irushanwa rya Miss Supranational ryabaye mu Ukuboza 2016 aza mu bakobwa 25 ba mbere, anatuma umwanya u Rwanda rwari ruriho mu bwiza icyo gihe wigira imbere. Kimwe mu bikorwa bikomeye uyu mukobwa yakoze cyakoze benshi ku mutima ni inzu ebyiri yubakiye imiryango ine y’ababyeyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bazwi nk’Intwaza bo mu Karere ka Rwamagana, nyuma y’ubukangurambaga yagiye akora mu buryo butandukanye. Izi nzu zubatse mu Mudugudu wa Rweza, mu Kagari ka Bwiza mu Murenge wa Kigabiro muri Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba. Uyu mukobwa yanitabiriye ibirori bitandukanye by’imideli birimo Paris Fashion Week, cyane ko anamurika imideli.

ALLIAH COOL: Isimbi Alliance wamamaye nka Alliah Cool ni umwe mu bagore bakora filime bamaze kwamamara cyane, mu Rwanda no hanze yarwo. Alliah muri Werurwe 2022 yamuritse magazine yise “Alliah Mag”, igamije gusakaza ibikorwa by’abagore. Yayimuritse nyuma y’aho tariki 7 Werurwe 2022 yari yakoze igikorwa kigamije gufasha abagore gufunguka mu mutwe bakamenya uko babyaza umusaruro amahirwe babonye, bityo bakabaho neza kuko amahoro ya mbere ahera mu nda. Iki gikorwa yakoze cyari kirimo abagore n’abakobwa 59.

Muri Gashyantare 2022 Alliah Cool yatangajwe muri ba Ambasaderi b’Umuryango w’Abibumbye, bashinzwe kugarura amahoro ku Isi [UN eminent peace ambassador]. Ubu arebererwa inyungu n’Ikigo cy’Abanya-Nigeria cya One Percent International MGT. Muri Nzeri 2021 yaherukaga gushyira hanze filime ‘Alliah the movie’, igaruka ku ihohoterwa rikorerwa abagore. Ari kwitegura gushyira hanze filime yise ‘Accidental Vacation’, iggaruka ku bantu benshi bahuriye mu biruhuko ku buryo butunguranye. Uyu mugore ukunze kurangwa n’ubugiraneza muri uku kwezi yishyuriye ubwisungane mu kwivuza abagore 50 bo muri Gatsibo, batewe inda zitateguwe.

LOUS AND THE YAKUZA: Marie Pierra Kakoma [Lous and the Yakuza], Umunyarwandakazi uba i Bruxelles mu Bubiligi ukunzwe mu muziki w’abakoresha Igifaransa, nawe ni umwe mu banyarwandakazi bo kwishimirwa. Umunyarwandakazi Lous and the Yakuza mu mwaka ushize yasinyanye amasezerano na Roc Nation y’umuraperi Shawn Corey Carter wamenyekanye nka Jay-Z. Uyu mukobwa ni umwe mu bahanzikazi bagezweho baririmba igifaransa. Mu mwaka ushize yegukanye  igihembo kiri mu bikomeye, bitangirwa mu Bufaransa.

Ni igihembo yahawe na sosiyete y’abahanzi, abanditsi ndetse n’abanononsora umuziki izwi nka SACEM imaze imyaka 170 ikora ibikorwa byerekeye umuziki mu Bufaransa, yatowe muri ibi bihembo nk’umuhanzi mwiza mushya. Muri Mata 2021 ikinyamakuru Forbes cyandika ku bijyanye n’ubukungu no gukora intonde zitandukanye, cyamushyize mu rubyiruko rutanga icyizere rutarageza imyaka 30 y’amavuko rukorera i Burayi. Lous and Yakuza w’imyaka 26 mu bihe byashize aheruka gutorwa nk’umuhanzi w’umwaka mu Bubiligi, mu bihembo ngarukamwaka bya Red Bull Elektropedia Awards.

Inkuru Wasoma:  Cecile Kayirebwa avuga ku bamuvuzeho ibitandukanye ubwo Cyusa Ibrahim yamusomaga ku itama

Mu minsi ishize yigeze gutoranywa mu bahanzi bane mu Bufaransa, bemerewe gufashwa n’ikigo gicuruza umuziki cya Spotify. Ubusanzwe ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umuraperi akaba n’umurika imideli. Avuka kuri se wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo [RDC], na nyina w’Umunyarwandakazi. Aririmba cyane mu Gifaransa ariko avuga ko n’Ikidage n’Igiswayile nabyo abyifashisha mu muziki we. Hari amagambo amwe akoresha mu ndirimbo ze akura mu rurimi rw’Ikinyarwanda. Uretse kuririmba anamurika imideli, ndetse agiye kugaragara bwa mbere muri filime ahereye kuri ‘‘John Wick: Chapter 4’’.

KATE BASHABE: Catherine Bashabe wamenyekanye nka Kate Bashabe ni umwe mu bakobwa bamamaye mu Rwanda kubera ibikorwa bitandukanye yagiye akora mu myidagaduro no hanze. Ni umushabitsi mu myidagaduro kuko niwe watangije inzu y’imideli yise ‘Kabash Fashion House’, icuruza imyambaro itandukanye.

Uretse ibikorwa bijyanye n’imyidagaduro akunda kugaragara mu byo gufasha, urugero nko mu 2021 yasangiye Noheli n’abana 100 bo mu karere ka Bugesera batishoboye. Mu 2022 nabwo yari mu Murenge wa Kanombe aho yakuriye. Yari yagiye gufasha abatishoboye bahatuye ku munsi w’Umuganura. Yafashije imiryango 127 igizwe n’abantu 600 ayishyurira ubwisungane mu kwivuza ‘Mutuelle de Santé’ bufite agaciro ka miliyoni 1,8 Frw, anabaha ibikoresho by’isuku.

SONIA ROLLAND: Sonia Rolland Uwitonze, yavukiye i Kigali ku wa 11 Gashyantare 1981. Yabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000 akaba ari Umu- métisse wa mbere w’Umunyafurika wageze kuri uwo mwanya wo kuba Nyampinga. Sonia avuka kuri se Jacques Rolland w’Umufaransa [yitabye Imana ku wa 22 Mutarama 2014], na nyina Landrada w’Umunyarwandakazi. Uretse kuba yarabaye Nyampinga w’u Bufaransa, Sonia ni umuhanga mu bya sinema akaba n’umukinnyi wa filime ariko wibanda ku zisekeje.

Anakora ibikorwa bitandukanye bigamije gufasha. Niwe washinze umuryango yise ‘Maisha Africa’, aheruka guhagarika umaze imyaka isaga 22 ushinzwe. Uyu muryango wafashaga abana b’imfubyi za Jenoside batishoboye, ubaha amafaranga y’ishuri, ibikoresho byo mu rugo, wubakira abadafite inzu batahamo, wubakaga ibigo by’amashuri, ibitaro n’ibikorwa bigamije kuzamura umwana w’Umunyarwanda.

UMUHIRE ELIANE: Umuhire yatangiye kwamamara guhera mu 2017. Kugeza ubu amaze kugaragara muri filime nyinshi, zagiye zituma yegukana ibihembo mu maserukiramuco atandukanye akomeye mpuzamahanga.

Muri filime yagaragayemo harimo ‘‘Birds are singing In Kigali’’, ‘‘Trees of Peace’’ y’Umunyamerika Alanna Brown iyi iri kuri Netflix, ‘‘Bazigaga’’ yanamuhesheje igihembo muri Clermont-Ferrand International Short Film Festival, ibera mu Bufaransa n’izindi nyinshi. Umuhire yanahatanye muri ‘The British Academy Film & Television Arts Awards’ yamamaye nka BAFTA; ariko ntiyabasha kwegukana igihembo.

SHERRIE SILVER: Uyu mubyinnyi w’umunyarwandakazi ni umwe mu bakobwa bakoze iyo bwabaga, mu kuzamura ibendera ry’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga. Mu 2018 yanegukanye igihembo cy’umubyinnyi muri MTV Video Music Awards. Sherrie Silver ni na Ambasaderi w’Umuryango w’Abibumbye, biciye mu Kigega Mpuzamahanga cy’Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD).

Sherrie Silver w’imyaka 29, yavukiye mu Rwanda ariko akurira mu Bwongereza. Ni umubyinnyi wabigize umwuga, wakoranye n’abahanzi batandukanye bakomeye ku Isi. Mu bo bakoranye harimo Tiwa Savage, RunTown, Sean Paul, Ice Prince, Wizkid n’abandi. Kwamamara mu buryo bukomeye byaje ubwo yagaragaraga mu ndirimbo ya Childish Gambino yitwa ‘This is America’.

IRADUKUNDA ELSA: Uyu mukobwa wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2017 Iradukunda Elsa, yagiye akora ibikorwa bitandukanye byo kuvuza abatishoboye bafite ikibazo cy’ishaza mu maso. Mu 2017, Iradukunda nibwo yatangiriye iki gikorwa mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Rubavu ahavuwe abasaga 400, mu 2018 nabwo yavuje abasaga 430 mu Karere ka Nyamagabe mu Majyepfo. Mu 2019 yakoze igikorwa nk’iki mu karere ka Huye.

Miss Rwanda 2017 si ibi bikorwa byo gufasha gusa amaze gukora kuko afite n’abana 11 bo mu miryango itishoboye akurikirana mu myigire yabo, kuva mu wa mbere w’amashuri abanza kugeza igihe bazarangiriza amasomo. Abaha ibyo bakeneye byose. Usibye gufasha, mu 2018 yagizwe Ambasaderi wa Made in Rwanda kuko ubwo yiyamamarizaga kuba Nyampinga w’u Rwanda 2017 yari ashyize imbere kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda, ndetse amaze kwambikwa ikamba agenda abikora mu turere hafi ya twose mu gihugu no hanze yacyo.

Uretse ibi, hari ababyeyi 50 bari barabuze ubwishyu mu bitaro bya Muhima, yarabishyuriye bava muri ibyo bitaro bari bamazemo igihe. Yanasuye Iwawa afatanyije na Nyiramurungi Odette, wari umufatanyabikorwa wa Miss Rwanda batanga inka ebyiri. Hari n’Intwaza zo mu karere ka Muhanga yasuye agifite ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2017, abashyira ibyo umwana yajyana agiye gusura umubyeyi we. Icyo gihe yabashyiriye ibiribwa, imyambaro n’ibindi. Miss Iradukunda Elsa kandi yitabiriye Miss World 2017 aza mu bakobwa batanu, bagaragaje neza umuco wabo ku rwego rwa Afurika.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved