Abakinnyi ba filime nyarwanda ndetse n’urwenya, Nsabimana Eric wamamaye nka Dogiteri Nsabi (Dr Nsabi) na Imanizabayo Prosper wamamaye nk Bijiyobija, byamenyekanye ko baraye mu bitaro bya Nemba mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 21 Mata 2024, nyuma yo gukora impanuka ubwo bavaga i Musanze berekeza i Kigali.

 

Kigali Today dukesha iyi nkuru yatangaje ko iyi mpanuka yabereye mu muhanda Musanze-Kigali, aho bageze ahitwa Kivuruga mu Karere ka Gakenke, imodoka yabo barimo iragwa bahita babihutana mu bitaro, ariko ngo ntabwo bakomeretse cyane nk’uko bamwe mu babonye iyo mpanuka babitangaje.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivuruga, Kabera Jean Paul, yahamirije Kigali Today aya makuru, agira ati “Yego bakoze impanuka mu ma saa mbili z’umugoroba, nanjye nibwo mbimenye. Ngo bahise babatwara mu bitaro bya Nemba, i Nemba bambwiye ko borohewe bagiye gutaha.”

 

Icyakora ku munsi w’ejo ku wa Mbere, ni bwo byamenyekanye ko bagiye muri ibyo bitaro, ariko ntabwo bakomeretse cyane nk’uko Dogiteri Nsabi yemereje aya makuru ku murongo wa Telefone. Ati “Twavaga i Musanze twerekeza i Kigali dukora impanuka, twakomeretse ariko bidakabije. Twaraye mu bitaro bya Nemba ariko ubu turatashye, ni amahoro.”

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved