Akarere ka Rusizi katangaje ko kamaze kwakira impunzi z’Abanye-Congo 199, ziganjemo abagore n’abana, zahunze imirwano ikomeje muri Kivu y’Amajyepfo hafi y’umupaka wa Kamanyola.

Ku wa 3 Ukuboza 2025, hagati ya saa 17:00 na 18:00, nibwo izi mpunzi zambutse umupaka wa Kamanyola zituruka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zihunga imirwano ikaze imaze iminsi muri Kivu y’Amajyepfo.

Abdou Uwiringiyimana, utuye mu Murenge wa Bugarama hafi y’umupaka, yavuze ko kuva mu gitondo cyo ku wa 2 Ukuboza bumvise urusaku rw’imbunda ziremereye n’amasasu menshi aturuka hakurya muri Congo. Uru rusaku rwarakomeje kugeza ku mugoroba wo ku wa 3 Ukuboza, rutera ubwoba abaturage bo ku mpande zombi z’umupaka.

Ku mugoroba wo kuri uwo wa 3 Ukuboza, urusaku rw’amasasu rwaracecetse, nubwo nta gihamya y’umutekano urambye iratangazwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yemeje ko izi mpunzi zakiriwe kandi zashyizwe mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi.

Yagize ati:
“Twakiriye impunzi z’Abanye-Congo 199, biganjemo abagore n’abana. Twahise tubatuza muri Nyarushishi, tubaha ibikoresho by’ibanze. Barahabwa ubufasha mu gihe bategereje ko umutekano iwabo ugaruka kugira ngo basubire mu gihugu cyabo.”

Abanyarwanda bakorera mu bice bya Congo hafi y’umupaka batangaje ko nubwo ku munsi w’ejo ntawapfuye babonye, akazi karahungabanyijwe kubera umwuka w’ubwoba waturukaga ku mirwano.