Kuva tariki 11 Mutarama 2024, u Burundi bwafashe umwanzuro wo gufunga imipaka yose ihuza iki gihugu n’u Rwanda, nyuma y’uko irushinje gufasha umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’iki gihugu. Abanye-Congo batuye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo batangiye guhura n’ingaruka.
Uyu mwanzuro wo gufunga imipaka watangajwe na Minisitiri w’imbere mu Burundi, Martin Niteretse ubwo yari mu Ntara ya Kayanza. Ibi byatangajwe nyuma y’iminsi mike yari ishize Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye ashinje u Rwanda gufasha umutwe wa RED-Tabara.
Mbere y’uko iyi mipaka ifunga, Abanye-Congo bakoreshaga umupaka wa Ruhwa uhuza u Rwanda n’u Burundi ahaherera mu karere ka Rusizi, bajya muri Uvira na Bukavu, bajya i Bujumbura, cyangwa bajya i Bujumbura basubira muri Kivu y’Amajyepfo, kandi na Sosiyete Mapasa itwara abagenzi hagati y’u Burundi na Congo na yo yanyuraga kuri uyu mupaka.
Bimwe mu bitangazamakuru byo muri RD Congo byatangaje ko Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo, Théo Ngwabidje Kasi, ari gutekereza ku buryo umuhanda w’igitaka wa Bukavu-Ngomo-Uvira wavugururwa mu rwego rwo kuziba iki cyuho, cyatewe n’uko kunyura mu Rwanda winjira i Burundi cyangwa kwinjira mu Rwanda uvuye i Burundi bidashoboka.
Bivugwa ko ku wa Mbere, tariki 15 Mutarama 2024, Guverineri Kasi yajyanye n’abashoramari na ba rwiyemezamirimo kuri uyu muhanda kugira ngo bawusuzume, bamenye ibikenewe nyuma uvugururwe. Kuva imipaka ihuza u Burundi n’u Rwanda yafungwa Abanye-Congo n’Abarundi bakoreshaga uyu mupaka basigaye bakoresha uwa Kavimwira uhuza RD Congo n’u Burundi.