Abanyerondo baciye umuzunguzayi ugutwi.

Abanyerondo baciye ugutwi umuzunguzayi wari uri gukora akazi ke mu buryo butemewe, aho mbere yo kumukora ibyo babanje no kumukubita bashaka kumwambura ibyo yari afite. Ibi byabereye mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge ku isoko rya Nyarugenge, aho abanyerondo baciye umuzunguzayi ugutwi bakoresheje imodoka y’umurenge.  Umugore yaciye igitsina cy’umugabo bakundanaga washakaga kumushyira ku karubanda.

Abari aho ibyo biba bavuze ko uyu muzunguzayi yatswe imari ye n’abanyerondo akayibima, bikaza kumuviramo gukubitwa ndetse n’ugutwi kwe kukabigenderamo. Umwe ati: “Babanje kumufata bamwambura igitenge cye, abandi basore bava mu modoka y’umurenge baramufata baramuniga kugera ubwo yazanye urufuzi, barangije bamutura hasi batangira kumukandagira mugatuza no kumukubita mu nda. Iyi modoka y’umutekano niyo ihise iza imunyuraho ugutwi kuracika.

Undi yagize ati: “Baje kumufata arangije arwanira imari ye, gusa umwe mu banyerondo aramufata atangira kumutsikamira mu gatuza, abandi baramukubita, nyuma ni bwo haje imodoka y’irondo ihita imunyura ku gutwi kuracika, ihita yikomereza” Abaturage babwiye BTN Tv ko ibi bidakwiye kuko ngo umuntu ushinzwe umutekano w’abaturage atagakwiye kuba ari we ufata iya mbere mu kuwuhungabanya, basaba ubuyobozi kugira icyo bukora kuri icyo kibazo gikomeje kuba ingutu.

Inkuru Wasoma:  Hamenyekanye amayeri adasanzwe yakoreshwaga n'umugabo wakoraga ibitemewe n'amategeko mu gishanga

Ubwo uyu mubyeyi yamaraga gukubitwa haje imodoka imujyana kwa muganga gusa abantu babonye uko yagiye ameze nta cyizere bari bafite ko ari buze kuba muzima kuko yari yagizwe intere. Si ubwa mbere humvikanye ihohoterwa rikorerwa abaturage rikozwe n’abanyerondo dore ko mu kwezi gushize mu murenge wa Kanombe hari umuturage wishwe n’inkoni zabo nyuma yo gukekwaho ubujura. src: Bwiza

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved