banner

Abanyerondo bakubise umugabo bamugira intere.

Abanyerondo bo mu Kagari ka Biryogo mu Murenge wa Nyarugenge barashinjwa gukubita mu buryo bukomeye umuturage wo muri aka gace bavuga ko yashatse kubarwanya. Ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 10 Gashyantare 2023. Abaturage babwiye IGIHE dukesha iyi nkuru, ko babangamiwe cyane n’uburyo abanyerondo bo mu Biryogo bakunda guhohotera abaturage, bagasaba inzego zibishinzwe gukurikirana iki kibazo. Umugabo waryamanye n’indaya akagenda atayishyuye ikamufata nyuma y’amezi 4 yayikoreye ibyo benshi basigaye bibazaho.

Bavuga ko uyu muturage yagiranye ikibazo n’aba banyerondo bananirwa kumvikana bahita batangira kumukubita barangije bamuta mu muhanda barigendera. Ntwari Hamza yagize ati “ Twe twabonye bamukubita gusa turatabara dutangiye kubabaza bahita bamuta aho barigendera kandi si ubwa mbere abanyerondo b’aha bagira urugomo.”

Inkuru Wasoma:  Umuhanzi ukomeye hano mu Rwanda yatangaje ko yicuza kuba yararangije amashuri yisumbuye akiri imanzi

Uwineza Rose we yagize ati “Ntituzi igihe iki kibazo cy’abanyerondo bahohotera abaturage kizarangirira pe nonese koko bemerewe gukubita umuntu gutya bakamuvuna imbavu ku buryo ananirwa kugenda? dore uko amaguru bayahinduye ibisebe.” Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Murekatete Patricie, yabwiye IGIHE ko uyu muturage wahohotewe ari kwa muganga ndetse abamukubise bagiye kuri Polisi.

Ati “Bagiye kuri Polisi kugira ngo hamenyekane ukuri kw’ibi bintu.” Si ubwa mbere abanyerondo bavugwaho guhohotera abaturage mu bihe bitandukanye ku buryo no mu minsi ishize Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda (TI-RW), Ingabire Marie Immaculée, yatunze urutoki urugomo n’amahano bikorwa n’abanyerondo, asaba inzego zose kubihagurukira kuko bihangayikishije Abanyarwanda. Abageni bari bafite ubukwe batawe muri yombi bakekwaho ubujura.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved