Abakobwa bakora umwuga wo kwicuruza mu santeri ya Kiyovu iherereye mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza, barashinjwa na bamwe mu banyerondo ko babakubita rimwe na rimwe bakaba baba bitwaje n’ibyuma.
Abakora irondo ry’umwuga muri aka kagali ka Musumba cyane aha muri iyi Santeri ya Kiyovu, bavuga ko iyo bagerageje guhwitura abakobwa bakora umwuga w’uburaya na bo babiraramo bakabakubita rimwe na rimwe bakitwaza n’ibyuma, bagasaba ko aba bakobwa bajyana kugororwa.
Umwe muri abo banyerondo witwa Nyiringabo Emmanuel yagize ati “Ino aha abakora umwuga w’uburaya bateza umutekano muke twavuga bagateza imvururu n’amahane. Iyo tugerageje kubafata badutera ibyuma, amacupa n’amabuye.”
Akomeza avuga ko ibi bishobora kubagiraho ingaruka zitandukanye zirimo no gukomereka bikaba byateza ibindi bibazo. Akomeza avuga ko aba bakobwa babaciye amazi mu buryo bugaragara kuburyo badashobora kubavugaho cyangwa se kubagira inama.
We na bagenzi be, bakomeza bavuga ko aba bakobwa bakora urugomo mu masaha akuze bababwira bakabarwanya byanarimba bakazana n’ibyuma, iki kibazo bakaba baranakigejeje mu kagali ariko kikaba kitarakemuka.
Gitifu w’umurenge wa Nyamirama, Ntagwabira Oswald yavuze ko iki kibazo atakizi ariko bagiye kugikurikirana. Yavuze ko ubusanzwe uburaya butemewe bityo bagiye guhaguruka iki kibazo bagikurikirane.
Abakora irondo bavuga ko abakora umwuga w’uburaya bagakwiye kujya bajyanwa mu Igororero bakigishwa, dore ko ngo iyo babafashe bakabajyana ku kagali bahita barekurwa.