Ni abanyeshuri biga imyuga n’ubumenyingiro mu ishuri rya Heroes Integrated TSS, baraye batorotse ikigo bajya kwiga mu mashuri ya Mpanda TSS na Sainte Trinite biri mu Karere ka Ruhango. Uwashinze icyo kigo abibajijwe yavuze ko atumva ukuntu abana bose batorokera rimwe bagasohoka ikigo n’ijoro nta muntu wabibaganijeho, asobanura ibi avuga ko ari akagambane kugira ngo bamwambure ishuri rye no kumwicira ishoramari.
Mukangenzi Alphonsine ni Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ruhango ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko aba bana aribo bigiriye iyi nama yo kuva muri iki kigo kubera imikorere mibi yacyo. Ngo abana bashatse uburyo bazava muri iki kigo ndetse bashaka ahandi bazajya, ibi rero nibyo bakoze kuko bimukiye ahandi hari amashami basanzwe biga, avuga ko nta kagambane cyangwa se kurenganwa byabayeho kuko icyo kigo ubuyobozi bufite raporo ko gikora nabi.
Mukangenzi yakomeje avuga ko nubwo iki kigo kitari cyarafunzwe cyangwa se ngo bamuhe ibaruwa ibisaba, bari baramuganirije uko bikenewe kose bamusaba ko yanoza imikorere ariko ntabikore yavuze ko kandi na nyir’ikigo yemera ko hari imikorere mibi yabangamira ireme ry’uburezi. Agira ati”twagaraniriye kenshi tumusaba kugira ibyo ahindura ntabwo twahise tumufungira ikigo, ariko turi kuganira nawe, ku buryo iyo mikorere mibi aziko irimo no kutigisha neza.”
Yakomeje agira ati” nyir’ikigo aberemo imyenda abantu benshi batandukanye, abana rero ni bakuru bishakiye aho bajya kwiga kandi barakiriwe bariga nta kibazo”. Nzayisenga Abdoul washinze iki kigo avuga ko kuba ikigo cyagakwiye kugira abana 200 cyagiraga 45 ari uko Akarere kitambitse mu byemezo bya REB byo kumwoherereza abanyeshuri. Avuga ko ibintu biri mu kigo bifite agaciro gasaga miliyoni 60 Frw bityo nibamwambura ikigo azayasubizwa kuko bafitanye amasezerano.
Nzayisenga yagize ati” njye ndi umu diyasipola bityo niba nifuje gushora imari mu Rwanda yari ikiye gufashwa aho gutezwa igihombo, kandi ninamburwa ikigo bazampe amafaranga y’impozamarira z’amafaranga nahombye.” Akomeza avuga ko agiye gusubira muri Amerika ariko agiye gusigira ikirego cye abanyamategeko be bagakurikirana ibyo yita akagambane no gushaka kumwambura ishuri rye.