Mu karere ka Nyarugenge mu kigo cy’amashuri cyitwa ES Nyamirambo ahitwa ka kadafi haravugwa indwara yafashe abanyeshuri b’abakobwa biga muri icyo kigo ku buryo bagiye bafatwa bakagwa hasi bakarerembura amaso nk’abaguye igicuri. Abantu babonye abana b’abakobwa bagwa hasi mu muhanda ubwo batahaga, batangira gutabaza inzego z’ubuzima kuri twitter.
Nk’uko tubikesha Kglnews bavuze ko nta nzego z’ubuzima ziragira icyo zitangaza kuri ubu burwayi bwafashe aba banyeshuri. Abakobwa bafashwe n’ubu burwayi bahise bagezwa kwa muganga babifashijwemo n’inshuti n’imiryango yabo.
Iri shuri ndetse n’uyu musigiti witwa kwa Kadafi byubatswe mu mwaka wa 1979. Iyi ndwara yafashe aba bana b’abakobwa ishobora kuba imeze nk’imwe yigeze kwibasira abanyeshuri bigaga mu bigo bimwe byo mu karere ka Bugesera, icyo gihe inzego z’ubuzima zikaba zarasobanuye ko ari indwara yo mu mutwe ifata abana b’abakobwa biga mu bigo bya bonyine ikarangwa no gutitira mu mavi uwo yafashe ntabashe guhagarara ariko akavurwa agakira.