Minisiteri y’Uburezi yo mu gihugu cya Uganda, yatangiye iperereza nyuma y’uko Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Makuru muri iki gihugu, John Chrysostom Muyingo, atangaje ko atishimiye umusore n’umukobwa bagaragaye mu mashusho bagiye mu birori byo ku ishuri bari muri Kajugujugu.
Mu cyumweru gishize ku mbuga nkoranyambaga hazengurutse amashusho y’abanyeshuri 2 bitabirirye ibirori byo ku ishuri ryisumbuye rya Élite riherereye i Entebbe bari muri Kajugujugu. Aya mashusho yagiye hanze yerekana umukobwa n’umusore bari kuva muri Kajugujugu binjira mu modoka ya SUV iri mu zihenze.
Aba banyeshuri bagaragaye aho ubwo bari bitabiriye ikirori karundura cyari cyateguwe n’ishuri ryabo bigaho. Iki kirori cyari cyateguwe mu rwego rwo guhuza abanyeshuri kugira bidagadure gusa habereyemo gusesagura bidasanzwe ku banyeshuri bamwe na bamwe.
Nyuma y’ibyo bikorwa aba banyeshuri bakoze, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Makuru, John Chrysostom Muyingo ntiyiyumvisha ko ibyakozwe n’abo banyeshuri byabereye muri Uganda. Yagize ati “Ibi bintu bibera muri Uganda? Turajya he? Amafaranga ni umutungo muke, ntabwo yagakwiriye gusesagurwa muri buriya buryo.”
Bivugwa ko iyo Kajugujugu aba banyeshuri bajemo yishyuwe $1200 (asaga miliyoni 4.5 z’amashilingi ya Uganda) ni mu gihe imodoka ya SUV yo yishyuwe miliyoni 3 yo kuyikodesha mu gihe cy’amasaha atandatu.
Kuri ubu amakuru ahari ni uko Minisiteri y’Uburezi yatangiye gukora iperereza kuri icyo kigo cyateguye ibi birori byabereyemo gusesagura bikabije.