Abana b’abanyeshuri biga mu Ishuri ribanza rya Cyobe riherereye mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango, bemeye kunyagirwa n’imvura y’amahindu kugira ngo baramire Ibendera ry’Igihugu ridatwarwa n’umuyaga, ubwo inkubi y’umuyaga yashakaga kurigusha, ku wa 02 Ukwakira 2024, bemerewe kwiga ku buntu kugeza barangiye amashuri yisumbuye.

 

Ni ubufasha bemere n’Ihuriro ry’Abayobozi b’lbigo by’Amashuri mu Rwanda, Heads of Schools Organisation in Rwanda (HOSO). Kuri uwo munsi muri aka gace ishuri riherereyemo haguye imvura nyinshi ivanze n’umuyaga wanasakambuye igisenge cy’amashuri, unashaka kugwisha ibendera, ariko abo bana bihutira kurisigasira ngo ritagwa, kuko ngo bakekaha ko riguye hasi, Igihugu cyaba gitakaje icyizere.

 

Ihuriro HOSO rivuga ko ubutwari bw’abo bana bukomoka ku nyigisho z’Uburere mboneragihugu n’Ubutore baboneye mu kigo bigamo no mu miryango yabo, bikaba kandi ngo bigaragaza imiyoborere myiza y’Amashuri. Iri huriro ryagaragaje ko iki cyemezo cyafashwe ubwo hasurwaga iri shuri aba bana bigamo, maze ryiyemeza ko aba bana uko ari 9 bazafashwa mu myigire yabo kugeza barangije amashuri yisumbuye.

 

Umwana witwa Gisubizo Erneste wiga mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza, ni we watangije iki gikorwa aho bagenzi be babonye yiroha mu mvura, atangira kurwana n’igiti kiriho ibendera, baramusanga bihutira kuramira igiti ririho kugira ngo kitagwa hasi. Ati “Niyumvishaga ko ibendera riguye hasi Igihugu cyaba gitakaje icyizere, mpitamo kujya kurifata, rirananira na bagenzi banjye baza kumfasha kugeza igihe mwarimu aziye turaryururutsa turaribika.”

 

HOSO itangaje ko izafasha aba bana kwiga nyuma y’uko Akarere ka Ruhango hamwe n’Ubuyobozi bwa Polisi y’Igihugu, na bo bagiye kubashimira ku wa Mbere tariki 07 Ukwakira 2024. Iri huriro rivuga ko kandi izakorera ubuvugizi andi mashuri kugira ngo ubuyobozi bwayo bukomeze guteza imbere indangagaciro z’ubutwari, uburere, ubumenyi no guteza imbere Igihugu.

Aba bana ntibakanzwe n’imvura y’amahindu bajya kuramira Ibendera ry’Igihugu

Bose uko ari 9 baherutse guhembwa na Polisi y’Igihugu hamwe n’Akarere ka Ruhango

Itangazo rya HOSO

 

INKURU YABANJE

Ruhango: Abanyeshuri bafashe Ibendera ry’Igihugu mu mvura nyinshi banze ko ritwarwa n’umuyaga bahembwe

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved