Abanyeshuri baturutse muri Sudani barashima Leta y’u Rwanda kuri gahunda yo kwakira impunzi n’abimukira

Amezi agera kuri atanu arashize mu gihugu cya Sudani hadutse imirwano ishyamiranyije ingabo za Leta y’icyo gihugu n’umutwe wa Rapid Support Forces, aho iyo mirwano imaze kugwamo abarenga ibihumbi icumi mu gihe abandi baturage benshi barimo abo mu murwa mukuru Khartoum bakuwe mu byabo. Bamwe mu banyeshuri bigaga muri kaminuza yigisha iby’ubuvuzi muri Sudani baje gukomereza amasomo yabo muri kaminuza y’u Rwanda.

Abanyeshuri bagera ku 160 baje gukomereza amasomo mu Rwanda bakiriwe na kaminuza y’u Rwanda ku bufatanye na kaminuza yigisha iby’ubuvuzi muri Sudani ya UMST. Estafaii Khoursheid w’imyaka 22, asobanura uburemere bw’urugendo rw’iminsi 10 yakoze ava mu murwa mukuru wa Sudani kugera I Kigali, avuga ko nk’abanyeshuri baturutse mu gihugu gikoresha 60% by’icyarabu nk’ururimi, kwisanga muri sosiyete nyarwanda byabanje kubagora.

Ku rundi ruhande ariko ngo bamwe muri bo kubera kwisanga, kuri ubu bazi no kuvuga amagambo amwe n’amwe mu rurimi rw’ikinyarwanda.

Dr. Augustin Sendegeya umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi mu bitaro byitiriwe umwami Fayisal ahamya koi bi bitaro byagiye bibashyiriraho gahunda zihariye zirimo n’iz’amasomo y’ubushakashatsi asanzwe yigishwa muri Kaminuza y’u Rwanda.

Estafaii Khoursheid na bagenzi be bavuga ko basanze kimwe mubyo bakwitura u Rwanda rwabahaye amahirwe yo gukomeza amasomo yabo harimo no kuba bafasha urwego rw’ubuzima mu kuziba icyuho kikigaragara muri serivisi z’ubuvuzi harimo nk’ubuke bw’abaganga. Aba banyeshuri bakigera mu Rwanda bahawe imenyerezamwuga mu bitari binyuranye birimo ibya CHUK n’ibyitiriwe umwami Fayisal.

Inkuru Wasoma:  Kamonyi: Umukobwa w’imyaka 24 yabyaye umwana abifashijwemo na nyina bahita bamwica

Inkuru Wasoma:  Kuki badahabwa akazi? Abanyeshuri bize siporo muri kaminuza y’u Rwanda baratabaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved