Ku wa Gatatu tariki 06 Gashyantare 2024, ni bwo abanyeshuri basaga 60 biga mu ishuri ribanza rya Pfunda mu Karere ka Rubavu, bihutanwe ku kigo nderabuzima cya Nyundo kugira ngo bitabweho n’abaganga, nyuma yo kurya ibiryo bidahiye neza bakaribwa mu nda ndetse bamwe bakanacibwamo.
Ibi byabereye muri iki kigo cy’amashuri abanza cya Pfunda, giherereye mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyundo mu Kagari ka Terimbere mu Mudugudu wa Ruhango. Amakuru avuga ko aba banyeshuri baguwe nabi nyuma yo kurya ibishyimbo bivanze n’ibigori, biba ngombwa ko bihutanwa kwa muganga ari benshi cyane.
Aya makuru yemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prospert, aho yavuze ko bamerewe nabi nyuma yo kurya ifunguro rya saa sita ryarimo ibishyimbo bivanze n’ibigori. Yagize ati “Ni byo koko bariye ifunguro rya saa sita rituma bamererwa nabi, ariko bahise bihutanwa kwa muganga ngo bitabweho, ubu bari ku kigonderabuzima cya Nyundo.”
Icyakora hari amakuru avuga ko ubwo aba banyeshuri bari bamaze kumererwa nabi, bajyanywe kwa muganga, hari abakozi bakora muri iki kigo batorotse barimo Ndatimana Ernest na Dukuze Nsabimana, ariko ngo inzego z’umutekano zatangiye kubashakisha.
Mulindwa Prosper yakomeje avuga ko kugeza ubu Umuyobozi w’iri shuri, Mukeshuwera Justine yitabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ngo abazwe kuri ibi bintu byabaye mu kigo cye. Ati “Ni ngombwa ko abazwa ibyabaye kuko ni umuyobozi kandi aba agomba gukurikirana ibikorerwa mu kigo ayobora, akagenzura niba ibihakorerwa byose byakozwe uko bikwiye.”
Meya Mulindwa yaboneyeho kwibutsa abayobozi b’amashuri ndetse n’abandi bose bireba ko bakwiye gukurikirana niba gikoni gikorerwa isuku ku buryo bwose kandi hakagenzurwa kuko haba hafite ubuzima bw’abantu benshi bahafatira amafunguro umunsi ku munsi.