Ni abanyeshuri 14 biga muri kaminuza y’uburezi I rukara mu karere ka Kayonza, batabaza bavuga ko bakorewe akarengane ubwo basibizwaga kubera ko ngo batatangiye raporo ya stage ku rubuga rwa kaminuza ku gihe, umuyoboro wo gushyiraho iyo raporo bakawufunga batarayitanga kandi bafite impamvu zumvikana.
Ubwo BTN yaganiraga na bamwe muri abo banyeshuri, umwe yavuze ko ikibazo cyabaye ari uko ngo bari bari muri stage, noneho igihe cyo gutanga raporo babasaba ko bayitanga ku rubuga rwabo rwa kaminuza, gusa ngo bo baza kugira ikibazo cyihariye cyatumye batayitangira kugihe umuyoboro wo kuyitangaho ikigo kiyifunga batarayitanga bakaba bashinjwa ko nta stage bakoze.
Yakomeje avuga ko babwiye ubuyobozi bwa kaminuza ikibazo gihari, ikigo kikababwira ko baza kwisobanura bazanye nizo raporo noneho kuburyo bw’impapuro, mu kugera mu kigo bagasobanura buri wese imbigamizi yahuye nayo, abayobozi b’ikigo bakababwira ko nta kibazo baraza kubafasha. Stage cyangwa se kwimenyereza umwuga barimo yari kurangira tariki ya 1 mata 2022, ariko tariki 6 mata babaha umwanzuro bababwira ko ari ugusibira.
Uyu munyeshuri yakomeje avuga ko abona ari akarengane kubera ko bari batanze ubusobanuro bwabo, bityo bakaba bari barimo gusaba ubuvugizi kugira ngo babavugire iki kibazo cyabo kize gukemuka. Undi munyeshuri yavuze ko ibi bizabagiraho ingaruka nyinshi cyane harimo n’iyi yo gusibira, ndetse no kuba igihe kirimo kubacika.