Abanyonzi baciwe amande kubera gutinda gutaha bavuze ibindi bakorewe byatumye bamwe basezera ibyo gusubira mu kazi kabo

Bamwe mu bakora umurimo wo gutwara abantu n’ibintu ku magare mu duce dutandukanye two mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko ubuzima bwabo butorohewe bitewe n’ibihombo bari guhura nabyo nyuma y’uko ibinyabiziga byari bibatunze bitwawe hageretsweho n’amade.

Abaganiriye na BTN TV dukesha iyi nkuru, bavuga ko nyuma y’uko bambuwe amagare yabo byatumye iterambere bari biteze risa nk’iridindira kuko kwinjiza amafaranga byahise bisa nk’ibihagarara. Bavuga ko kandi uretse kuba babaka ayo magare baba bahangayitse bari gushaka aho bakura amande, mu gihe bavuga ko bambuwe amagare yagakwiye kubafasha kuyashaka, ndetse ngo ibi bituma bamwe basezera akazi kabo kuko aho kuyakura haba hagoranye.

Umwe muri aba banyonzi yagize ati “Najyanye umuzigo Kimironko muri santeri ya Zindiro noneho mpindukiye ngeze Kimisagara bararinyaka kuko amasaha yari yamfashe. Kuva icyo gihe baritwara ubuzima bwanjye bwahise bungora, amafaranga nabonaga ndayabura, Ikimina nabagamo nkivamo ndetse no kubona ibiryo biragoranye.”

Undi yagize ati “Njye mba mbona bagomba kudusaba amande, ntibagumane amagare yacu. Ni ukuvuga ngo bavuga ko dutegereza ukwezi kumwe bakaduha amagare yacu, ariko na nubu barayatwimye, iyo tuyabasabye bavuga ko tuzategereza komiseri ngo niwe uzayaduha kandi amande yo twarayatanze.”

Aba banyonzi ntibavuga rumwe ku bihano bafatirwa kuko ngo iyo baciwe amande baba bagomba kujya kuyashaka ariko bakagongwa no kuba amagare abinjiriza amafaranga aba yarafashwe ndetse ngo bituma n’imiryango yabo ibaho nabi kuko bayakoresha bari gushaka icyatunga imiryango yabo. Bavuze ko ikindi kibabangamira ari uko hari bamwe muri bo bishyura amande ariko bakaba badahabwa amagare yabo bityo imibereho igakomeza kubagora.

Si aba banyonzi bo mu Mujyi wa Kigali gusa kuko n’ahandi hose mu gihugu hagenda humvikana ibyo batumvikanaho n’abayobozi babo cyane ko usanga hari abavuga ko banamburwa amagare yabo bavuye mu kazi [nta bagenzi batwaye], bagakomeza basaba abayobozi babishinzwe kubarenganura kuri iki kibazo.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved