Abanyonzi bo mu Karere ka Kayonza mu Mujyi wa Kabarondo, bavuga ko bahangayikishijwe cyane n’igihano gikomeye bahabwa iyo bafashwe barengeje amasaha bahawe yo kuba bavuye mu muhanda, ngo kuko gucibwa amande bakanafatirwa amagare bibabangamira kuko batazi ahandi bakwerekeza.
Icyakora n’ubwo aba banyonzi bavuga ko iki gihano kigoye cyane, abenshi bavuga ko isaha bahawe ari iya kare cyane (saa kumi n’ebyizi z’umugoroba), ngo kuko usanga muri icyo gihe ari bwo abantu benshi baba bakeneye kugenda bateze amagare, aho abenshi baba bataha bihuta bavuye mu kazi kabo ka buri munsi.
Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko uretse kuba isaha yo gutaha bahawe ari iya kare, n’igihano bahabwa kiremereye kurusha icyaha baba bakoze, kuko bishyura amande y’amafaranga ndetse bakagerekaho kubaka amagare y’abo mu gihe kingana n’ukwezi kose.
Umwe aganira n’itangazamakuru yagize ati “Iyo badutwariye amagare yacu bakayamarana byibura ukwezi. Wajya kurisaba kuri polisi bakakubwira ngo ‘uzagaruke ubutaha tuzaba turiguha’ tuba duhomba amafaranga menshi, kandi abenshi muri twe tuba dufite imiryango tugaburira, urumva icyo gihe baba batugoreye ubuzima.”
Undi munyonzi yagize ati “Niba bagufashe ku itariki ya mbere, ugomba kugaruka ku itariki ya mbere z’ukwezi gukurikira. Urumva umaze ukwezi utunze urugo, wishyura inzu, uhaha, wasanga abana baranambye.”
Aba banyonzi bavuga ko batumva ukuntu amagare yabo afatirwa ukwezi kose, kandi nyamara baba banishyuye amande bacibwa, bavuga ko ku ruhande rwabo babona hagumishwaho igihano kimwe gusa (amande), ariko amagare yabo bakayagumana kuko baba bafite izindi nshingano nyinshi bagomba gukurikiza. Icyakora hari abavuze ko ni yo amande bayazamura ariko ngo amagare yabo bakajya bayasigarana.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko ubusanzwe ibihano nk’ibi byemezwa n’Inama Njyanama z’Uturere, bityo ngo agiye kuvugana n’Ubuyobozi bw’Akarere ngo barebe uko babiganiraho.
Yagize ati “Ibihano nk’ibi byemezwa n’Inama Njyanama z’Uturere, bityo ni Akarere ka Kayonza kemeje ko nurenza saa kumi n’ebyizi uhanwa kuriya, ubwo rero ni ba ibihano byashyizweho bibangamira cyane abakora ako kazi, turaza kubiganiroho turebe.”