Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ku wa gatandatu tariki 23 Nzeri 2023 yatangaje isaha ntarengwa k’umunyonzi akiri mu muhanda mu rwego rwo kurushaho kwirinda impanuka ndetse no kugabanya umubare w’abahitanwa nazo.mu gikorwa cy’ubukangurambaga bwa gahunda ya Gerayo Amahoro cyakorewe mu Mujyi wa Kigali.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko muri rusange umutekano wo mu muhanza wifashe neza, ariko ku bantu bamwe na bamwe siko bigenda neza ari nayo mpamvu nyamukuru yo gufata ibyemezo byo guhagarika amagare atwara abagenzi mu buryo bwa rusange. Kubera ko guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ariho impanuka z’abatwaye amagare zikunze kugaragara.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga, avuga ko 40% byabapfira cyangwa abakomerekera mu mpanuka ari abangenzi batwara abagenzi mu buryo bwa rusange.
Agira ati”Nk’uko bifuza gukora aya masaha ya n’ijoro,ku mugoroba abantu bataha bajya mu ngo zabo, niho abantu bakeneye ibinyabiziga cyane nabo niho baba bashaka gukora, ariko nanone ubuzima nicyo cy’ingenzi. Ntabwo twareka gukora akazi kacu ngo abantu bapfe, ngo kuko aribwo babona amafaranga, rero ayo mafaranga ntacyo yaba amaze Atari aramira ubuzima bwabo bantu”.
Akomeza agira ati” ibi kandi si mu Mujyi wa Kigali gusa ahubwo no mu Ntara hose, hari icyo bifuza ariko itegeko buri gihe ntabwo ritanga umurongo mu buryo buri wese abyifuza.itegeko rishyirwaho ukarikurikiza, ugatunganya gahunda zawe kugira ngo zubahirize itegeko”.
Abanyonzi bo bavugako nubwo bashinjwa gukora amakosa mu muhanda Atari ko bose bayakora,kuko nabo hari igihe bakorerwa amakosa, gusa ngo mu bijyanye no kubahiriza saa kumi n’ebyiri bazagerageza nubwo bitoroshye.
Uzarenga kuri aya mategeko n’amabwiriza Polisi ivuga ko azahanwa mu buryo buhambaye, kuburyo igare rishobora no gufatirwa bakagira ibyo bumvikana,akabona gusubira mu muhanda.