Ni mu murenge wa Cyuve ho mu karere ka Musanze aho hari abagore babiri batabaza bavuga ko nyiri amazu bacumbitsemo ndetse n’umugore we babahohoteye babaziza ibintu bibiri. Icya mbere ngo nuko abana b’abo bagiye gukubita ku rugi rwa nyiri amazu bakabasakuriza, ndetse icya kabiri ngo nuko abo bagore bazanye abashyitsi bafite abana bityo ngo bakabuzuriza ubwiherero bashyiramo ama pampers y’abana nk’uko aba bagore babyivugira.
Umwe muri aba bagore aragira ati” yankubise avuga ngo twazanye umushyitsi ufite umwana ngo ubwo tugiye kumwuzuriza ubwiherero, ndetse ngo iyo abimenya ntago yari kwemera kuducumbikira azi ko dufite abana, ikirenze ibyo anadukubitira abana”. Ubwo ngo aba babyeyi babazaga nyiri amazu impamvu abakubitira abana, ngo ayabasubirishije inkoni ndetse umwe banamwambura amafranga yakoreshaga mu bucuruzi bwa mobile money.
Ati” umugabo we mujyambere yahise ankabukira ambwira ngo nimvuge mvuye aho, ngo mbese mfite irihe jambo, aherako afata imisatsi arakurura arakubita, umugore we Uwiragiye Clementine arirukanka azana ubuhiri burimo ibintu bimeze nk’ibyuma barankubita”. Undi mugore mugenzi we akomeza avuga ati” nibwo nagiye kumva numva umugore anyashije ubuhiri mu mutwe, mu kunkubita ubuhiri mu mutwe nikubise hasi”.
Aba bagore bavuga ko kubera izi nkoni bakubiswe byabagizeho ingaruka, kubera ko gushaka imibereho nka mbere bibagora kubera ko byabateye ubumuga, ucuruza mobile money yagize ati” uko mpumeka birangora cyane, nkumva mbabara kubera ko mu mutwe kugera ku maguru numva mfite n’ubumuga”. Mugenzi we arakomeza avuga ati” kubera ubwo buhiri bw’umutwe ngira ikibazo cy’umutwe ndetse no mu maguru nkagira isereri ahubwo nkikubita hasi, ndetse ngira n’ubwoba ko nzazanamo na cancer”.
Aba bavuga ko akarengane kabera muri uyu murenge wa Cyuve ngo gashyigikirwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze, kuko ngo ubwo byamaraga kuba ushinzwe umutekano mu mudugudu yabatse amafranga ibihumbi 10 ngo abakorere raporo, ariko bayabuze ayigarukiriza hagati nk’uko biri kugaragara hano hasi. Ucuruza mobile money yagize ati” bagejeje raporo hagati atubwira ko turi babiri bityo tugomba kuzana ibihumbi 10 kuko ngo nawe yayitumwe n’abamukuriye ngo ntago ari buyikore”.
Aba bagore bavuga ko muri uyu murenge hahoramo ikibazo cy’amakimbirane ari hagati y’abawuvukiyemo ndetse n’abawimukiyemo, kuburyo ngo n’abakodeshejemo baratotezwa ati” harimo guharabikwa kw’abantu, ariko babikora bagendeye kuri kavukire, bavuga ngo abapangayi ngo ntago muri abantu n’ibindi”.
Undi ati” ikintu cyambabaje nuko bavuze ngo abapangayi ntago muri abantu, ngo mwaje muteze ngo muzagenda n’amaguru n’ibindi, ngo mwabuze iyo mugwa ngo muzashake aho mujya kugwa mutazagwa hano”. Bavugwa ko batahawe ubutabera uko bikwiye, kuko ngo ushinzwe umutekano yabanje gutorokesha uwabahohoteye gusa ngo umugore we aza gufungwa, ariko nyuma aza gufungurwa.
Uyu mugore wa nyiri amazu avuga ko ibyo bavuga Atari byo ko ahubwo aba bagore aribo babateye, ati” ngo narabakubise? Ahubwo baraduteye umugabo wanjye baramuhondagura baramuvuna bamurumye n’ibere, mbese ubu yabaye intere ngo none twarabakubise”. Umuyobozi w’umurenge wa Cyuve gahongayire Landouard avuga ko iki kibazo kirenze ubushobozi bw’umurenge, kubera ko niba urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwari rwaragiye muri iki kibazo ariko nyuma rukaza kumufungura, nta kintu Umurenge wabikoraho kubera ko ubutabera burigenga ntago babutegeka uko bugomba gukora.