Abapasiteri ba ADEPR bitwikiriye ikinyoma ku kuri bazi ku byabaye muri Jenoside batawe muri yombi

Abagabo babiri b’abapasiteri muri ADEPR umwe wo mu murenge wa Muhazi na mukuru we bavukana wo mu murenge wa Gishari mu karere ka Rwamagana, bivugwa ko batawe muri yombi kuwa 23 Kanama 2023, nyuma y’aho mu masambu yabo hakuwemo imibiri irenga 30 y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ibi byabaye nyuma y’uko abarokotse Jenoside mu kagali ka Karitutu mu murenge wa Muhazi, bagaragaje ko mu ngo z’aba bapasiteri mu itorero rya ADEPR Rwamagana ndetse no mu isambu yabo nini bafata nk’urwuri hari imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ishobora kuba iriyo. Mu gukurikirana haje kumenyekana ko ahari ingo z’aba bapasiteri hahoze bariyeri yicirwagaho Abatutsi babaga bahunga bava muri komini Muhazi, ubu ni ku biro by’umurenge wa Gishari.

Amakuru avuga ko muri Jenoside mu mwaka wa 1994, aba bagabo bari bari kuri iyo bariyeri kuburyo amakuru y’uko hari imibiri bari bayazi ariko bakanga kuyatangaza. Aya makuru yemezwa na Hanyurwimfura Egide, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhazi, avuga ko aba bagabo batawe muri yombi nyuma y’uko hari hamaze iminsi haboneka imibiri mu masambu yabo.

Inkuru Wasoma:  Umwana yavutse atwite abavandimwe be babiri b’impanga

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko abarokokeye muri ako kagali ka Karitutu bakomeje gutanga amakuru bavuga ko aho abo bagabo batuye hashobora kuba hari imibiri ndetse no muri urwo rwuri rwabo naho harimo indi myinshi. Yakomeje avuga ko byabaye ngombwa ko bahamagara abaharokokeye ndetse n’abari kuri iyo bariyeri bafunzwe bagafungurwa.

Ngo abo bose bemeje ko aho hari imibiri, banahamya ko abo bagabo babiri bari bari kuri iyo bariyeri muri Jenoside yakorewe abatutsi. Yavuze ko bashyizeho abantu, mu minsi mike babone imibiri 17 mu byobo bibiri byari mu rugo rwabo, iyo mibiri yagaragaraga nk’iyatwitse urebeye ku myenda, aho banasanze amakara mu myenda bigaragara ko yari iy’abana n’abantu bakuru.

Gitifu Hanyurwimfura yavuze ko abo bagabo bakurikiranweho icyaha cyo guhishira kuko ngo bari bazi ko aho hari imibiri ariko binagira gutanga amakuru ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Yakomeje avuga ko kuri ubu hitabajwe inzego z’ubugenzacyaha kugira ngo hashakishwe amakuru yisumbuyeho. Yasabye abantu bose bazi ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside gutanga amakuru igashyingurwa mu cyubahiro, kuko kutayatanga bikamenyekana bishobora kugira ingaruka.

Ivomo: IGIHE

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved