Abaperezi barenga 20 batarimo Tshisekedi na Ndayishimiye bazitabira umuhango wo kurahira kwa Perezida Paul Kagame

Mu gihe ku Cyumweru tariki 11 Kanama 2024, habaza umuhango w’irahira rya Perezida Paul Kagame, aho azarahirira kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere, Abakuru b’Ibihugu barenga 20 biganjemo aba hano ku mugabane wa Afurika, bamaze kwemeza ko bazitabira iki gikorwa. https://imirasiretv.com/abantu-bataramenyekana-bibye-ibendera-ryigihugu-mu-kigo-cyamashuri/

Icyakora amakuru avuga ko Abayobozi barimo Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, batazitabira uyu muhango cyangwa se ngo bohereze intumwa zo kubahagararira. Ibi bijyanye no kuba ibihugu bayoboye bimaze igihe bidacana uwaka n’ubwo ari ibituranyi.

Biteganyijwe ko uyu muhango uzabera muri Sitade amahoro i Remera uzitabirwa n’abarimo Andry Rajoelina uyobora Madagascar, Wavel Ramkalawan uyobora Seychelles, Dr William Samoei Ruto wa Kenya, João Lourenço wa Angola, Denis Sassou N’guesso wa Congo-Brazzaville, Gen Mamadou Doumbouya wa Guinée-Conakry, Gen. Clotaire Oligui Nguema wa Gabon, Faustin-Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique na Philippe Nyusi wa Mozambique nk’uko byatangajwe na Jeune Afrique.

Abandi barimo Perezida Sahle-Work Zewde wa Ethiopia, Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Ismaïl Omar Guelleh wa Djibouti, Hassan Cheikh Mohamoud wa Somalia, Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo, Gen Abdel Fattah al-Burhane wa Sudani, umwami Mswati III wa Eswatini, Perezida Mokgweetsi Masisi wa Botswana, Hakainde Hichilema wa Zambia na Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Nana Akufo-Addo wa Ghana, Umaro Sissoco Embaló wa Guinée-Bissau na Faure Essozimna Gnassingbé wa Togo.

Icyakora uretse aba bakuru b’Ibihugu n’abandi bayobozi, hari n’abatazaboneka ahubwo bakohereza ababahagarariye, barimo nka Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Algérie, Ibrahim Boughali, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, Louise Mushikiwabo n’abandi. https://imirasiretv.com/umuhanzi-wicyamamare-yatawe-muri-yombi-azira-kurwana-nushinzwe-kumucungira-umutekano/

Inkuru Wasoma:  Umukobwa wapfiriye mu muvundo wo kwamamaza umukandida wa FPR, Paul Kagame, yashyinguwe mu cyubahiro hari n’ingabo z’igihugu – AMAFOTO

Inkuru Wasoma:  Guverineri Kayitesi yihanganishije ababuze abana bapfiriye mu mpanuka y’ubwato muri Nyabarongo ubwo bashyingurwaga

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved