Perezida w’umutwe witwaje intwaro wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko abapolisi 2100 n’abasirikare 890 ba Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bemeye kwiyunga kuri uyu mutwe.
Bafashe iki cyemezo nyuma yo kugirana inama n’ubuyobozi bwa M23, mu mujyi wa Bukavu usanzwe ari umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyepfo kuri uyu wa 22 Gashyantare 2025.
Bisimwa yagize ati “Muri uyu mwanya mu mujyi wa Bukavu, abapolisi barenga 2100 n’abasirikare 890 ba FARDC bari kugaragaza mu bwisanzure amahitamo yabo yo kwiyunga ku muryango wacu.”
Amashusho agaragaza ko nyuma yo kwiyemeza kwiyunga kuri M23, aba bapolisi n’abasirikare buriye amakamyo, bajyanwa mu kigo cya gisirikare cy’uyu mutwe witwaje intwaro.
Perezida wa M23 yashimiye aba bapolisi n’abasirikare ku bwo kwiyemeza kwifatanya na bo mu kurwanira impamvu ikomeye yo kubana no gusubiza ubuzima bw’Umunye-Congo ubumuntu.
Buri uko M23 ifata ibice bitandukanye, ni ko abasirikare benshi bamanika amaboko, bakiyemeza kwifatanya na yo mu rugamba ihanganyemo n’ihuriro ry’ingabo za RDC.
Tariki ya 13 Gashyantare, Umuyobozi wa M23 mu rwego rwa gisirikare, Gen Maj Sultani Makenga, yasuye abasirikare ba RDC babarirwa mu magana bari bagiye gutangira imyitozo mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo, abizeza kubahindura, bakagira imyitwarire myiza mbere yo guhindura ubutegetsi bw’iki gihugu