Abapolisi 501 basoje amahugurwa y’abofisiye bato abemerera kwinjira mu nzego z’umutekano

Abanyeshuri 501 bagize icyiciro cya 12 basoje amahugurwa y’abofisiye bato abemerera kwinjira muri polisi y’u Rwanda. Aba bofisiye bagizwe n’abahungu 405 n’abakobwa 96. Aba kandi barimo umupolisi utwara indege utarakurikiye amahugurwa yose kuko yari muyandi mahugurwa yo gutwara indege, gusa uyu yaje gusanga abandi I Gishari mu cyiciro cya nyuma.

Aya mahugurwa yatangiye kuwa 7 Gashyantare 2022, akaba amaze amezi 16 arimo atatu y’imenyerezamwuga. Aya mahugurwa ubundi yitabiriwe n’abanyeshuri 509 gusa 8 muri bo ntabwo babashije kuyarangiza kubera impamvu z’uburwayi n’imyitwarire mibi.

Aba banyeshuri kandi baturutse mu nzego zitandukanye z’umutekano, harimo 378 baturutse muri polisi y’u Rwanda, 41 baturutse mu rwego rw’ubugenzacyaha RIB, 43 baturutse mu rwego rushinzwe iperereza n’umutekano n’abandi 39 baturutse mu rwego rw’igihugu rushinzwe igorora.

Muri aba banyeshuri kandi 169 bari basanzwe mu kazi, hakabamo abandi barangije kaminuza mu ishuri rya polisi y’u Rwanda riri I Musanze 82 n’abandi 250 bari abasiviri barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Mu masomo bahawe harimo kubungabunga umutekano, ubuyobozi n’imicungire y’abantu, ubumenyi mu bikorwa bya polisi ndetse n’igisirikare, ikoreshwa ry’imbaraga n’imbunda, gucunga umutekano wo mu muhanda, amasomo ndetse n’amategeko yo gukoresha ikoranabuhanga. Ibi birori byo gusoza amasomo byabereye mu ishuri rya polisi I Gishari mu ntara y’uburengerazuba bibanzirizwa n’akarasisi aho umushyitsi mukuru yari minisitiri w’umutekano Alfred Gasana.

Inkuru Wasoma:  Wari uzi ko Iwawa ari cyo gice cya nyuma cyabohowe mu Rwanda mu 1995? Menya ibyaranze urwo rugamba rw’iminsi 2

Inkuru Wasoma:  Abagabo b'i Gakenke baravuga ko bugarijwe n’ihohoterwa bakorerwa n’abagore babo kugeza ubwo babakubita

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved