Abapolisi babiri bishwe n’impanuka mu Ruhango

Amakuru aturuka mu baturage batuye mu mudugudu wa Nyarutovu, mu kagali ka Buhoro mu murenge wa Ruhango, yemeza ko impanuka y’imodoka yishe abapolisi babiri bari bahekanye kuri moto. Iyi mpanuka yabaye saa kumi za mugitondo kuri uyu wa 5 Ukwakira 2023 muri uwo mudugudu.

Umuseke dukesha iyi nkuru uravuga ko amazina y’abapolisi babiri bapfuye ari PC Mushabe Fred na mugenzi we AIP Ngaboyimana Jean Felix. Moto ifite Plake ya RF112 L naho imodoka ifite plake ya RAF734C.

Abaturage bavuze ko hari imodoka yapfiriye mu muhanda wa kaburimbo akaba ariyo yateje iyo mpanuka yahitanye abo ba polisi bombi.

Ayingeneye Marie Jeane, Gitifu w’Akagali ka Buhoro yemeza ko yahageze agasanga iyo mpanuka yabaye koko. Avuga ko yahageze nyuma y’iminota 30 iyo mpanuka imaze kuba, ati “Amakuru arenze kuri ayo mwayabaza Umuvugizi wa Polisi.”

Ntabwo Umuvugizi wa Polisi yabashije kuboneka kugira ngo avuge kuri iyi mpanuka.

Inkuru Wasoma:  Rubavu: Yishwe atewe icyuma hakekwa 'Abuzukuru ba Shitani'

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved