Umuryango w’Abarasita wandikiye Akarere ka Rubavu usaba uburenganzira bwo kwigaragambya mu mahoro bamagana imvugo ya Apôtre Gitwaza ,ivuga ko “Rastafarian ari idini rya Satani”.

[irp posts=”1324″ ]

Umuyobozi w’uyu muryango, Steven Gakiga yatangaje ko “Dukeneye ko Apôtre Gitwaza Paul adusaba imbabazi cyangwa se agahindura imvugo.”

 

Yavuze ko basabye kwigaragambya kugira ngo bagaragaze ukuri ku “mibereho n’imyemerere y’abarasita.”

 

Mu ibaruwa ndende yo kuwa 16 Ukuboza 2024, aba barasita bavuga ko bifuza gukora urugendo mu mujyi wa Rubavu ngo bagaragaze akababaro batewe n’ayo magambo.

 

Bagize bati “ Bwana muyobozi , amagambo ya Gitwaza yavuze ni ingengabitekerezo yo kwangisha abarasita abantu, bikagaragara ko byatugiraho ingaruka zuko abantu muri rusange badutinya,ntibongere kutwisanzuraho nkuko bisanzwe. Niyo mpamvu dushaka ko abantu bamenya ukuri kwacu, ko turi abakozi b’Imana,tutari abasatani binyuze muri uru rugendo.”

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.