Abarenga 120 bageze mu zabukuru bishwe bashinjwa amarozi

Umutwe w’abagizi ba nabi uyobowe na Monel Felix wishe abasaza n’abakecuru bagera ku 186, bashinjwa kuroga umuhungu we uherutse gupfa nyuma y’igihe gito arwaye. Umuvuzi wa gakondo wa Felix ni we wamubwiye ko urupfu rw’umuhungu we rwatewe n’uburozi yahawe n’abasheshe akanguhe bari mu gace ayobora.

Monel Felix ni umwe mu bayobozi b’imitwe y’abagizi ba nabi iyobora 85% by’Umurwa Mukuru wa Haiti, Port-au-Prince. Uduce ayobora twiganjemo uturi hafi y’icyambu, cyane cyane agace ka Wharf Jeremie.

Gukorera hafi y’icyambu bifasha uyu mugabo gukomeza ubucuruzi bwe burimo gucuruza abantu, ibiyobyabwenge, kwiba peteroli, ibiryo, imiti n’ibindi by’ingenzi byinjira mu gihugu, agasoresha amafaranga menshi n’ibindi bitandukanye.

Nyuma y’urupfu rw’umuhungu we, Felix yategetse abagize umutwe we kwirara mu gace ayobora bakica abari hejuru y’imyaka 60 bose, bashinjwa gukoresha amarozi, ari na yo yakekaga ko yishe umuhungu we.

Abagera ku 127 bahise bicwa gusa muri ako kavuyo ko kubica, abakiri bato bagerageje kubarwanaho, birangira na bo bishwe, bituma abapfuye muri rusange bagera ku 186.

Felix wari warakaye cyane, yategetse abagize umutwe ayobora kwicisha imbunda, ibyuma n’imihoro, ndetse nyuma bamwe mu bishwe baratwitswe bajugunywa mu mihanda rwagati.

Muri rusange, abagera ku bihumbi bitanu bamaze kwicwa n’imitwe myinshi igenzura uduce dutandukanye twa Haiti, mu gihe abarenga miliyoni esheshatu muri miliyoni 12 zituye icyo gihugu, bugarijwe n’ikibazo cy’inzara.

Muri rusange, Haiti ibarurwamo imitwe y’abagizi ba nabi irenga 150, ikagenzura hafi Umurwa Mukuru wose, ukuyemo ikibuga cy’indege, ibiro bya Perezida na banki nkuru y’igihugu.

Abarenga ibihumbi 360 bamaze kugirwaho ingaruka n’ibikorwa byayo, dore ko yigaruriye ibikorwaremezo bya Leta hafi ya byose, kuva ku mashuri n’amavuriro, amasoko n’ibindi bitandukanye.

Haiti ibarurwamo abapolisi bagera ku bihumbi 11 bafite inshingano zo kurinda ibice bikomeye bya Leta, gusa ikeneye nibura abapolisi bikubye inshuro enye kandi bafite imyotozo ikaze, kugira ngo bashobore guhangana n’imitwe y’abagizi ba nabi.

Inkuru Wasoma:  Uburusiya bwatangiye gukoresha bombe zitwa Grom-E1

Bitewe no kuba bake kandi bakagira imyitozo n’ibikoresho bidahagije, aba bapolisi ni imari ishyushye mu mitwe y’abagizi ba nabi ikunze kubaha akazi, bikarangira bahawe n’inshingano zikomeye zirimo no kuyobora ibikorwa byo gusahura no kwangiza umutungo w’abaturage.

Nk’ubu Jimmy Cherizier uri mu bayobozi b’imitwe y’abagizi ba nabi bazwi cyane, yahoze ari umupolisi wakoze ako kazi imyaka 14, biza kurangira akavuyemo, yigira gushinga umutwe we.

Kenya iherutse kohereza abapolisi muri icyo gihugu gusa na bo bavuga ko bafite ubushobozi buke, aho bakeneye ibirimo kajugujugu, ibikoresho bya drones n’ibindi bishobora gutuma bareba mu duce runaka bitabaye ngombwa ko twinjiramo ingabo nyinshi.

Hagati aho, si ubwa mbere umutwe uyobowe na Felix wishe abageze mu zabukuru kuko wari wabikoze mu 2021, icyo gihe abishwe na bwo bashinjwaga gukoresha amarozi.

Minisitiri w’Intebe w’Agateganyo, Alix Didier Fils-Aimé, yavuze ko bafite gahunda yo guhangana n’iyi mitwe y’abagizi ba nabi, icyakora uburyo ibi bizashyirwa mu bikorwa bikomeje kuba ikibazo, cyane ko uyu mugabo ayoboye Inama y’Inzibacyuho igizwe n’abayobozi b’amashyaka akorera muri icyo gihugu ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta, ikaba irimo abantu icyenda.

Iyi nama y’inzibacyuho yatangiye kuyobora Haiti muri Mata uyu mwaka, nyuma y’uko imitwe y’abagizi ba nabi iteye ibiro byinshi bya Leta ndetse ikanafungura gereza zari zifunze abafatiwe mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Icyo gihe uwari Minisitiri w’Intebe, Ariel Henry, yahise yegura, asimburwa n’Inama y’Inzibacyuho iyobowe na Minisitiri w’Intebe mushya, Garry Conille waje kwirukanwa mu Ugushyingo nyuma yo kunanirwa guhangana n’imitwe y’abagizi na nabi.

Magingo aya, Alix Didier Fils-Aimé, ni we Minisitiri w’Intebe, nubwo akomeje gutabaza asaba ko ibindi bihugu byongera abapolisi n’abasirikare bafasha Haiti guhangana n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved