Raporo ya Minisiteri y’Ibidukikije igaragaza ko mu myaka icyenda ishize kugeza mu 2023 abantu 1595 bishwe n’ibiza bitandukanye, mu gihe byakomerekeje abandi 2368.
Imyuzure yishe 307 ikomeretsa 101, inkangu zihitana abantu 425 ikomeretsa 187, inkuba zica abantu 538 zikomeretsa 1338, imvura nyinshi ihitana 315 ikomeretsa 612, mu gihe umuyaga mwinshi wahitanye abantu 10 ukomeretsa abandi 128.
Mu bindi byangijwe n’ibiza harimo inzu 62.123 hangirika imyaka iri ku buso bwa hegitari 38.002, inka 2.204 zicwa na byo mu guhe andi matungo 8514 yapfuye.
Mu guhangana n’ibiza Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga muri gahunda zitandukanye nko kuvugurura ibishanga biri ku buso bwa hegitari 2000 n’amashyamba, kongera ubutaka bwuhirwa, no gushyiraho intabaza zitandukanye.
Mu 2020 ni bwo hatangajwe ko u Rwanda rukeneye miliyari 11$, azafasha mu gushyira mu bikorwa intego u Rwanda rwihaye mu kurengera ibidukikije no kugabanya imyuka ihumanya ziri mu mujyo w’amasezerano y’i Paris ku byerekeye imihindagurikire y’ikirere [Nationally Determined Contributions- NDCs], kugeza mu 2030.
Ni gahunda izarangira u Rwanda rugabanyije toni miliyoni 4.6 y’imyuka yanduye ingana na 38% by’iyo rwohereza mu kirere.
Mu igenzura ryakozwe iyo iyi gahunda y’imyaka icumi yari igezwemo hagati, u Rwanda byagaragaye ko rwari rugeze kuri 93,3% mu gukusanya amafaranga akoreshwa muri ibyo bikorwa, ibigaragaza uburyo u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu bijyanye no guteza imbere ibidukikije.
Kuva mu 2020 kugeza mu 2025 u Rwanda rwari rwiyemeje ko ruzaba rwabonye miliyari 5,1$ icyakora rumaze kubona miliyari 4,7$, ibigaragaza icyuho cya miliyoni 342$. wayateranya na miliyari 5,9$ zikenewe mu myaka itanu iri imbere ukabona ko rubura miliyari 6,2$.
Kugeza mu 2024 hagaragajwe ko binyuze muri NDC hashyizwe mu bikorwa imishinga 662 ari yo yatwaye ariya miliyari 4,7$. Imwe mu mishinga yarasojwe indi iracyakomeje.
Inzego ziyoboye mu kugira imishinga myinshi ni ubuhinzi bufite 55, kugeza ku baturage amazi ingana na 52, iyo gutuza abantu neza haba mu byaro no mu mijyi ni 20 mu gihe indi yo kubungabunga umutungo kamere w’amazi ari 15.
Mu Ukwakira 2024, Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi [Minecofin] yamuritse gahunda nshya igamije kwihutisha ishoramari mu bikorwa byo kurengera no kubungabunga ibidukikije, (Climate and Nature Finance Strategy- CNFS).
Iteganya uburyo bwo gushaka inkunga no gushora imari mu mishinga irengera ibidukikije, no guharanira ko buri shoramari rikozwe, ryaba irya Leta cyangwa iry’abikorera, riba rihuye n’iyi ntego yo kubaka ubukungu butangiza ibidukikije kandi rigabanya imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere.
NDC izafasha u Rwanda mu kugabanya ibiza byangiza igihugu kuko nk’ubu uretse abo byishe, mu minsi ishize Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yagaragaje ko hakenewe miliyoni 451$ yo gusana ibikorwa remezo byangiritse mu gihe ibiza byibasiraga u Rwanda mu 2023 no kongerera imbaraga urwego rw’ubuhinzi rufatiye runini ubukungu bw’igihugu.