Inzego z’umutekano mu gihugu cy’u Burundi zataye muri yombi abantu 24, mu mukwabu zirimo wo guhiga bukware abakwirakwiza ibikorwa by’ubutinganyi. Ku wa Gatanu ni bwo bariya bantu 24 batawe muri yombi bafatiwe i Gitega mu murwa mukuru w’u Burundi. Byabaye ubwo abagize umuryango utegamiye kuri Leta wibanda cyane ku cyorezo cya Virusi itera SIDA witwa Muco-Burundi bari bateranye, nk’uko umwe mu mpirimbanyi z’i Burundi wanze gutangazwa amazina yabitangarije AFP. Umugore w’umuzunguzayi yakanze ubugabo bw’umunyerondo wamubuzaga gucururiza ku muhanda.
Uyu yagize ati: “Bashinjwa ibikorwa by’ubutinganyi ndetse no kubyamamaza mu ngimbi n’abangavu baba bahaye amafaranga. Itabwa muri yombi rya bariya bantu ryanemejwe na Guverineri w’Intara ya Gitega, Maniraguha Venant, gusa ntiyagira byinshi arivugaho. Yabwiye AFP ati: “Ni byo abo bantu batawe muri yombi, gusa ntabwo navuga ku kibazo kikiri gukorwaho iperereza n’ubutabera.”
Umwe mu bakora mu rwego rw’ubutabera yabwiye biriya biro Ntaramakuru by’Abafaransa ko bariya bakekwaho ubutinganyi batawe muri yombi, nyuma y’uko abaturanyi babonye ingimbi n’abangavu ku biro bya MUCO bikaba ngombwa ko bahuruza inzego z’umutekano. Uyu yunzemo ko ubwo Polisi yajyaga ku biro by’uriya muryango yahasanze udukingirizo ndetse n’inyandiko zitandukanye nk’uko Bwiza dukesha iyi nkuru babitangaje.
U Burundi bwahinduye icyaha umuco wo kuryamana ku bahuje ibitsina kuva muri 2009, ndetse ubihamijwe ahanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri. Ku wa Gatatu w’iki cyumweru Perezida Evariste Ndayishimiye w’iki gihugu yahamagariye abaturage be kurandura ubutinganyi mu gihugu, kuko ari icyaha Imana itihanganira. Ati: “Ndasaba Abarundi kuvuma abishora mu butinganyi, kuko Imana idashobora kubwihanganira. Bakwiye gukumirwa bagafatwa nk’ibicibwa mu gihugu cyacu.”