Abantu barenga 96 bamaze kugwa mu mpanuka y’indege y’ikigo cya Jeju Air gikorera muri Koreya y’Epfo, kikagira umwihariko wo gukora ingendo zihendutse.
Iyi ndege yari ivuye i Bangkok muri Thailand yerekeza ku kibuga cy’indege cya Muan Airport mbere yo gukora impanuka. Yari itwaye abagenzi 181, babiri ni bo bamaze gutabarwa ari bazima.
Perezida w’Agateganyo wa Koreya y’Epfo, Choi Sang-mok, yageze ahabereye iyi mpanuka, iki kikaba ikibazo cya mbere agomba kwitaho mu buryo bw’umwihariko dore ko amaze amasaha 48 gusa atangiye izi nshingano.
Ikigo cya Boeing cyakoze indege ya Boeing 737-800 yakoze impanuka cyatangaje ko cyifatanyije n’imiryango y’abaguye muri iyi mpanuka.
Iperereza ku cyateye iyi mpanuka ryahise ritangira gusa bamwe mu baje gutanga ubutabazi bw’ibanze, bavuze ko iyi mpanuka ishobora kuba yatewe n’ikirere cyasaga nabi ubwo yabaga ndetse iyi ndege ikaba ishobora kuba yagonze inyoni nyinshi zari hafi y’ikibuga cy’indege ubwo yiteguraga guhagarara.