Abari bategereje kwitwa abagabo kuko bongeye ingano y’ibitsina byabo kababayeho.

Hari hashize igihe kinini cyane mu mateka y’u Rwanda hari imiti y’ubwoko bwose, ariko nta muti wo kongera igitsina cy’umugabo wari wakaje ndetse nta n’uwatekerezaga ko ushobora kubaho, dore ko abanyarwanda bari bafite umuco wo kumva ko umuntu agomba gukomeza kumera uko Imana yamuremye cyangwa yavutse, ariko ubwo hatangiraga gucuruzwa imiti nama company mashya y’ubuvuzi, iyo miti itangira kwamamazwa.

Kuri ubu, Ikigo gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda, Rwanda FDA, cyahagaritse imiti ikoreshwa mu kongera igitsina, gitangaza ko abayiranguye n’abayicuruza bagomba kuyisubiza aho bayikuye mu kwirinda ko yakoreshwa ikaba yakwangiza imibiri y’abantu.

Ibi bikubiye mu itangazo ryashyizweho umukono ku wa 30 Ugushyingo 2022 n’Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, Emile Bienvenue nyuma yo gukora ubugenzuzi bwimbitse ku bigo bikora bikanacuruza imiti ikomoka ku bimera, iki kigo kigasanga itujuje ubuziranenge. Imiti yahagaritswe irimo uwitwa ‘Dawa ya Kupanua Uume’ ukoreshwa mu kongera igitsina cy’umugabo ndetse n’uwitwa ‘Ngetwa 3’ upima garama 130 ukoreshwa mu kuvura indwara nyinshi, yose ikaba ikorerwa muri Tanzania.

Hahagaritswe kandi umuti wiswe ‘Delay Spray for Men’ na wo ukoreshwa mu kongera ingano y’ibitsina by’abagabo kandi urimo Vitamin E. Itangazo rikomeza rivuga ko “Uretse kuba iyi miti itujuje ubuziranenge ishobora kugira ingaruka ku bantu bayifashe. Ni muri urwo rwego ibikorwa bijyanye no kuyamamaza bigomba guhagarikwa.”

Inkuru Wasoma:  Umuhanzikazi Oda Paccy yabwiye bagenzi be ko agarutse gukora ibyabananiye mu gihe yabahaye cy’agahenge

Rwanda FDA isaba abantu batumiza bakarangura ndetse bagacuruza iyi miti guhagarika kuyicuruza ndetse bagasubiza iyo basigaranye aho bayikuye. Abaranguza imiti yahagaritswe kandi basabwa kwandika imiti bazagarurirwa ndetse no gutanga raporo muri Rwanda FDA mu minsi y’akazi, ikubiyemo ingano ya buri muti nyuma yo kwakira iyo bagaruriwe.

Yibutsa kandi abatunganya, abaranguza n’abacuruza imiti ikomoka ku bimera gusaba ibyangombwa muri Rwanda FDA hamwe no kwandikisha imiti yabo nk’uko amabwiriza abiteganya mbere yo kuyicuruza. Hashize igihe Rwanda FDA iburiye abamamaza ibicuruzwa birimo imiti y’abantu n’iy’amatungo, aho yavuze ko bitemewe ndetse ubikora aba anyuranyije n’amategeko.

Icyo gihe hagaragajwe ko bitemerewe kwamamazwa birimo ibiribwa by’abantu n’iby’amatungo byahinduriwe umwimerere, ibyongera intungamubiri, ibyongerewe intungamubiri, ibintu bihumanya n’imiti ikomoka ku bimera cyangwa ibisukura umubiri birimo umuti. Source: IGIHE

Abajura bagaragaje ibyishimo bidasanzwe nyuma y’umwanzuro ubuyobozi bwabafatiye.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved