Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali, Umuyobozi w’Umudugudu n’abandi baturage babiri batawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB bakurikiranweho kwigabiza ishyamba rya Leta riri mu kagali ka Mataba mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi.

 

Ngabo Medard, Gitifu w’umurenge wa Rubengera yabwiye Igihe ko aba batawe muri yombi kuwa 11 Ugushyingo 2023 bakaba bari gukorwaho iperereza.

 

Ati “Inama tugira abayobozi ni uko bakwiriye kurinda imitungo ya Leta iri aho bayobora cyane ko biri mu nshingano zabo, aho kuyigabiza no kuyangiza. Abaturage nabo turabibutsa ko buri wese akwiye kuba ijisho rya mugenzi we ndetse no gutangira amakuru ku gihe.”

 

Abafashwe uko ari bane bacumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Rubengera mu gihe iperereza rigikomeje.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.