Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred, bakaba bakurikiranweho gutangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.
RIB ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yavuze ko Barafinda, uwitwa Mazimpaka Patrick n’uwitwa Nkeramihigo Japhet ibyaha bakurikiranweho babikoze babinyujije ku miyoboro itandukanye ya YouTube.
Abaregwa bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimironko, Kicukiro na Kimihurura mu gihe iperereza rikomeje ku byaha bakurikiranweho.
RIB nyuma yo kubafunga yaburiye abantu bose kwirinda gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bunyuranye n’amategeko, inashimangira ko itazihanganira uwo ariwe wese uzikoresha mu gukora ibyaha.