Abarimo Dr. Pierre Damien Habumuremyi bahawe imirimo mishya: Ibyemezo by’inama y’abaminisitir

Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame kuri uyu wa Gatandatu, yashyize mu myanya abayobozi batandukanye barimo Dr. Pierre Damien Habumuremyi, Amb. Zaina Nyiramatama, Amb. Dieudonne Sebashongore, bagizwe abagize Inama y’Inararibonye mu Rubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda.

 

 

 

Dr. Pierre Damien Habumuremyi yigeze kuba Minisitiri w’Intebe, aba n’Umuyobozi w’Urwego rushinzwe impeta n’imidari by’Ishimwe (CHENO).

Amb. Zaina Nyiramatama yabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu birimo Maroc, aba Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo Ishinzwe abana n’indi mirimo, mu gihe Amb. Dieudonne Sebashongore yahoze ari ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi.

Inama y’Abaminisitiri kandi yashyizeho abagize Inama y’Ubuyobozi y’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) iyobowe na Israel Bimpe.

 

 

Abandi bashyizwe mu myanya kuri uyu wa Gatandatu harimo Dr. Claudine Uwera, Umujyanama wihariye (Senior Strategic Advisor) mu biro bya Minisitiri w’Intebe, Madamu Maeva Seka Haguma, Deputy Principal Private Secretary mu biro bya Perezida wa Repubulika, Michelle Umurungi ashinzwe ishoramari (Chief Investment Officer) mu rwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda.

 

Ibyemezo byose by’Inama y’Abaminisitiri

 

Dr. Habumuremyi yagizwe ugize Inama y’Inararibonye mu Rubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda.

 

Amb. Dieudonne Sebashongore Umwe mu bagize Inama y’Inararibonye mu Rubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda.

 

Amb. Zaina Nyiramatama umwe mu bagize Inama y’Inararibonye mu Rubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda

 

Israel Bimpe yagizwe Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi y’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA)

 

 

 

 

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka