Umutwe wa MRDP-Twirwaneho watanze impuruza ku bitero ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziri gutegura kugaba ku baturage bo mu gice cy’imisozi miremire mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

 

Umuhuzabikorwa w’uriya mutwe, Colonel Kamasa Ndakize Welcome, yatangaje ko muri Kivu y’Amajyepfo hakomeje kugaragara ukwiyongera gukabije kandi guteje inkeke kw’ibikorwa bya gisirikare bigaragara ko bigambiriye abaturage bo mu misozi miremire ya Fizi, Itombwe na Uvira.

 

Yavuze ko umugambi wo kugaba ibitero kuri bariya baturage ugaragarira mu “kohereza ku bwinshi imitwe y’Ingabo z’u Burundi (FDNB) zifatanyije n’ingabo za FARDC, imitwe ya Wazalendo, FDLR ndetse n’abacanshuro b’abazungu.”

 

Yunzemo ati: “Intego yabo ni ugutera abasivili b’Abanyamulenge bo mu Minembwe no mu nkengero zaho; mu rwego rwo kubirukana ku butaka bwabo bagamije kubwiyitirira ku ngufu.”

 

Colonel Kamasa mu itangazo yasohoye ku wa Gatandatu tariki ya 24 Mutarama, yavuze ko Twirwaneho ifite amakuru yizewe y’uko ingabo z’u Burundi zamaze koherezwa mu gace ka Mutambala muri Teritwari ya Fizi, by’umwihariko ahitwa Kichula, Itota na Kananda; aho ziri gutegura “ibitero bihuriweho na FARDC ku Banyamulenge mu Minembwe.”

 

Yavuze ko uko kohereza izo ngabo biteje “icyago gishobora kongera kuba ku basivile b’Abanyamulenge ndetse kuri mu mugambi mugari wo kubakura ku butaka bwabo burundu.”

 

Ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryongeye koherezwa mu misozi miremire, nyuma y’uko AFC/M23 ivanye ingabo zayo mu mujyi wa Uvira, ibyagombaga gukurikirwa no kohereza ingabo zidafite uruhande zibogamiyeho muri uriya mujyi.

 

Twirwaneho ivuga ko “Ikibabaje, iyo ngingo ntiyubahirijwe, bituma habaho icyuho cy’umutekano cyahise gikoreshwa n’imitwe ya Wazalendo na FARDC, kimwe n’imitwe y’ingabo z’u Burundi zinjiye muri Uvira zinyuze ku mupaka wa Gatumba, ziyoberanyije zambaye impuzankano ya Congo mu rwego rwo guhisha uruhare rwazo rutaziguye mu byaha bikorerwa Abanyamulenge.”

 

Ingabo zo ku ruhande rwa Leta rwasubiye mu misozi miremire, mu gihe ku wa Kane tariki ya 23 Mutarama zari zagabye ibitero mu duce twa Rugezi na Mukoko zikoresheje za drone z’intambara, bigakomeretsa abaturage bane bo mu mudugudu wa Mikenke.

 

 

Ni ibitero Twirwaneho yagaragaje nk’ibigize kwica amategeko mpuzamahanga y’ubutabazi.

Uyu mutwe kandi wongeye kwamagana umuryango mpuzamahanga ku kuba ukomeje kutagira icyo ukora ku iraswa ry’abaturage rikomeje gukorwa na Leta za Kinshasa na Bujumbura.