Abarimu bakomeje kwinubira ingwa zikorerwa mu gihugu bakoresha bigisha kuko zitera uburwayi

Abarimu batandukanye mu gihugu cyane cyane abigisha mu bigo bya Leta, baravuga ko ingwa zikoreshwa barimo kwigisha zitujuje ubuziranenge kuburyo zibatera indwara za hato na hato, bakavuga ko ari ikibazo bakeneye ko gishakirwa umuti kubera ko bikomeza kubangiriza ubuzima.

Iki kibazo abarimu kandi bakigarutseho cyane kuwa 13 Ukuboza 2024 ubwo hizihizwaga umunsi mukuru wa mwarimu, bakigaragarije Minisiteri y’uburezi bavuga ko ingwa zikoreshwa mu ishuri zitera uburwayi burimo nka Gripe, inkorora n’izindi kandi z’ako kanya zitewe no gukoresha izo ngwa.

Bakomeje bavuga ko icyo kibazo kibangamye cyane ku buryo bamwe mu barimu ingwa bagenerwa gukoresha ku ishuri baziteye umugongo bagahitamo kujya kwishakira ingwa zikorerwa hanze, bavuga ko izikorerwa mu Rwanda zibatera ibibazo, ngo kuko iyo bazandikisha zikavunguka ari ho zihera zibatera ubwo burwayi, kandi abanyeshuri nabo bakinubira guhanagura ikibaho.

Inkuru Wasoma:  Abagabo b’i Nyagatare baravuga impamvu ituma bagira ipfunwe ryo kugaragaza ihohoterwa bakorerwa n’abagore

Abarimu bagaragaje ko bamwe muri bo bafata no ku mafaranga yabo bakagura ingwa nziza zujuje ubuziranenge kugira ngo barinde ubuzima bwabo, bahageraho basaba ko rero ingwa zisanzwe zikoreshwa zakongerwamo ubuziranenge mu rwego rwo kugira ngo zijye zikoreshwa ariko abazikoresha ntibazikuremo uburwayi nk’ubwo.

Minisitiri w’Uburezi, Hon. Prof. Nsengimana Joseph, yijeje abarezi ko iki kibazo azacyikurikiranira ubwe, kubera ko iki kibazo kimaze igihe kinini kivugwa ndetse kikavugwa kenshi, bityo agiye kwirebera impamvu kitakemutse kandi cyaravuzwe kenshi.

Abarimu bakorera mu bigo byigenga bo bavuga ko mu rwego rwo gukemura icyo kibazo, habayeho gukoresha ingwa zikorerwa hanze y’u Rwanda kubera ko usanga ari zo zujuje ubuziranenge, kuko izikorerwa mu Rwanda zo ari zo ziteza ibi bibazo.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved