Ihuriro ry’abarimu bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryateguje ko bateganya gukora imyigaragambyo mbere y’uko umwaka w’amashuri wa 2024/2025 utangira, mu gihe Leta yaba idakemuye ibibazo byabo. https://imirasiretv.com/polisi-yataye-muri-yombi-umupolisi-wasinze-akajya-kwica-inka-zabaturage/

 

Iki cyemezo cyafatiwe mu Nteko Rusange yabo yateraniye iKinshasa, kuri uyu wa 10 Kanama 2024, nyuma y’aho Leta yimye amatwi ugutakamba kwabo kumaze igihe kinini. Kimwe mu bibazo byatumye abarimu batakambira Leta harimo gutinda kubaha imishahara yabo, ku buryo n’amezi atatu ashobora gushira badahembwa. Ibi byatumye abo mu ntara ya Maniema banga kwigisha muri Mata 2024.

 

Aba barimu basaba kandi ko umushahara wangana ku bigishwa ku rwego rumwe, abafite abanyeshuri mu mashuri yisumbuye bagakomorerwa ku mafaranga y’ishuri, guhabwa uduhimbazamusyi, gushyirwa muri gahunda yo kuzigamira izabukuru no guhagararirwa mu rwego rushinzwe ubwizigame bw’abakozi.

 

Basabye urwego rwa RDC rushinzwe uburezi gutegura inama mbere y’uko umwaka w’amashuri atangira, rugafata imyanzuro ku bibazo byabo kugira ngo amasomo atazahagarara. Umuvugizi w’iri huriro, Jean-Bosco Puna, yagaragaje ko mu gihe Leta itakemura ibi bibazo by’abarimu, itangira ry’umwaka w’amashuri rizagungabana, kuko ngo ntibazajya mu kazi. https://imirasiretv.com/biravugwa-ko-umugore-yibye-amafaranga-menshi-yumugabo-bararanye-amaguru-ye-agahinduka-ibinono/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved