banner

Abarokotse impanuka ikomeye yo ku Kirenge batangiye koroherwa

Nyuma y’iminsi ibiri gusa mu Murenge wa Rusiga ahazwi nko ku Kirenge mu Karere ka Rulindo habereye impanuka ya bisi yahitanye abarenga 20, bamwe mu bayirokotse batangiye koroherwa.

Ni impanuka yabaye ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2025, abantu 20 bagahita bitaba Imana, abandi bagakorerwa ubutabazi bwihutirwa burimo kubageza kwa muganga no kubitaho.

Iyo modoka ya kompanyi International yari itwaye abagenzi 53 ibakuye mu Mujyi wa Kigali yerekeza mu Karere ka Musanze, igeze hafi y’ahitwa ku Kirenge mu Murenge wa Rusiga muri Rulindo, mu ma saa saba n’iminota 20 z’amanywa, irenga umuhanda wa kaburimbo, imanuka yibarangura, igwa mu manga y’umusozi, muri metero zibarirwa muri 800 uturutse kuri kaburimbo.

Benshi ntibavuze rumwe ku cyaba cyateye iyo mpanuka kuko hari abavugaga ko yaba yaratewe n’umuvuduko uri hejuru y’usanzwe uteganyijwe, ikaba ari yo yaba yarabaye imbarutso yayo. Gusa bitandukanye n’ibyo abari muri iyo modoka batangaje

Bamwe mu bayirokotse barwariye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) bavuze ko n’ubwo bahagejejwe nta cyizere cyo kongera kubaho bafite ariko batangiye kwiyumva neza bitewe n’uko barimo kwitabwaho.

Jean Damascene Iranzi ni umwe mu bari muri bisi yakoze impanuka wahise ujyanwa mu bitaro bya CHUK. Avuga ko ubwo bari bageze ahitwa ku Kirenge imodoka barimo yashatse kubisikana n’indi ubundi ipine igatoboka ari nabyo byabaye imbarutso y’impanuka bakoze.

Ati “Ipine imaze gutoboka nibwo imodoka yahise isa nk’ihengama, kandi ihengamira ahantu mu manga. Ni bwo twagendaga twibarangura, bamwe bakanyura mu madirisha, abandi bagakomezanya nayo, gusa hari abahasize ubuzima n’abandi barokotse. Nanjye urabona ko akaguru karavunitse n’akaboko karavunitse.”

Arongera ati “Impanuka ikimara kuba hari abatwambuye n’abandi badufashije baratuzamura batugeza ku muhanda, hari bisi yari ihari iratujyana itugeza i Kanyinya, jye nahise nzanwa n’imbangukiragutabara, abandi na bo barimo kubafasha muri ubwo buryo. Ubuvuzi turabuhabwa nk’uko bikwiye turashimira abaganga.”

Iranzi afite impungenge z’uko ashobora kuzagira ubumuga butazatuma ashobora kugira icyo akora mu buzima bwe, nyamara yakoze impanuka avuye gukora ikizamini kimwemerera kuba umupolisi.

Uretse Iranzi, muri CHUK hanarwariye Umunyekongo witwa Chadrack Kikombe nawe wari muri bisi yakoze impanuka asubiye mu Mujyi wa Goma, avuga ko n’ubwo akirimo kubabara mu gatuza n’ukuguru ariko bitameze nk’uko yajyanywe mu bitaro ameze.

Ati “Abantu benshi bapfuye kubera ko babuze uko bava mu modoka, batuzamuyeyo vuba vuba tukirimo bazima batugeza ruguru, ni bwo nisanze mu mbangukiragutabara ya hano. Nazanywe ntari umuntu ufite ubuzima, ariko nimbe n’ubu niyo ngize ikibazo hano uhamagara umuganga akaza yiruka, ubu tumeze neza cyane kuko baratwumva.”

Kikombe arashimira ubuvuzi yahawe aho agira ati “Ubu ndababara mu gatuza, ukuguru n’umugongo niho hasigaye ariko nibirangira nzahita mera neza. Nakiriwe neza hano ntabwo nari nzi ko nshobora kuva ahabereye impanuka, ariko mbona banzanye hano bampa imiti n’ibindi hatabayeho kujijinganya, hano nta bintu byo kwironda ahubwo badufata nk’aho twese turi abavandimwe.”

Umuyobozi w’Ishami ryakira Inkomere n’Indembe (Emergence) mu bitaro bya CHUK, Dr. Doris Laurette Uwamahoro, avuga ko ahakirirwa abantu bakuru bakiriye abantu umunani.

Ati “Muri bo babiri bitabye Imana, umwe niwe ukirembye kugeza ubu, abandi bagiye bagira ibikomere bitandukanye, ariko bameze neza, ndetse turatangira gusezerera aborohewe kugira ngo batahe. Turateganya gusezerera abarwayi babiri uyu munsi, abandi baracyitabwaho uko bikwiye. Bose hamwe muri rusange, urebye baje bafite ibikomere mu mutwe ndetse n’amagufa yo mu gatuza.”

Inkuru Wasoma:  Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Emir wa Qatar

Arongera ati “Uretse muri iri shami, hari abana bagiye mu ishami ryita ku bana, ni abana batatu, nabo kugeza ubu bameze neza. No muri serivisi yita ku babyeyi batwite, hagiyeyo umubyeyi umwe wari urembye cyane nawe yarapfuye, bose hamwe twapfushije abarwayi batatu mu bari bageze hano.”

Uyu muganga avuga ko n’ubwo hakiri kare guhita umuntu yemeza ko hari abo bizaviramo kugira ubumuga bwa burundu, ariko hari abababaye cyane ku mutwe ku buryo bishobora kuzabaviramo kugira ubumuga bw’igihe kirekire.

Kimwe mu byo abarokotse iyo mpanuka bagaya, ni uburyo basahuwe n’abaturage bagombaga kubatabara, ahubwo bakabambura ibyabo birimo telefone, mudasobwa ku buryo hari n’abo bakuyemo amapantaro yo kwambara bakagezwa kwa muganga ntazo bambaye.

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yibutsa umuntu wese utwaye ikinyabiziga by’umwihariko atwaye abagenzi, ko aba afite ubuzima bw’abo bantu mu maboko ye, akaba akwiye kuzirikana ko igihe cyose atwaye, igihe abisikana n’ikindi kinyabiziga akwiye kurangwa n’amahitamo atanga umutekano usesuye w’abagenzi atwaye.

Ikindi ni ugukurikirana ko ubuziranenge bw’ikinyabiziga buhagaze neza, hagenzurwa ko utwuma tugabanya umuvuduko dukora neza, ariko kandi na ba nyiri sosiyete z’ibinyabiziga bitwara abagenzi bakabigira inshingano, kugira ngo umutekano wo mu muhanda urusheho kwimakazwa.

Iyi ni yo mpanuka yo mu muhanda iguyemo abantu benshi kurusha izindi mu Rwanda mu myaka irenga 10 ishize.

Izindi mpanuka zatwaye abantu benshi mu myaka ishize

Muri Nyakanga 2014: Impanuka y’imodoka ya Toyota Hiace itwara abagenzi yahitanye abantu 15 mu Ndatemwa, mu Murenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo.

Mu Kwakira 2016: Ikamyo yagonganye n’imodoka itwaye abagenzi 28 ya Horizon Express i Musambira mu Karere ka Kamonyi, 11 bahise bahasiga ubuzima.

Muri Gicurasi 2017: Imodoka ya kompanyi ya Kigali Safari yagonganye n’ikamyo ku musozi wa Shyorongi hafi y’i Kigali, irabirinduka igera mu kabande, abantu 15 bahise bapfa.

Muri Nyakanga 2019: Imodoka ya Toyota Coaster itwara abagenzi yakoze impanuka mu murenge wa Bwishyura i Karongi, irenga umuhanda igwa kure yawo, yica abantu 11.

Muri Gashyantare 2020: Imodoka yikoreye ibiti yagonze izindi ku muhanda wa Kigali – Muhanga hapfa abantu barindwi hakomereka abagera ku 10.

Mu Kwakira 2022: Ikamyo yo mu bwoko bwa Howo yamanukaga ahazwi nko kuri Yamaha ku Muhima muri Kigali yishe abantu batandatu, barimo uwari uyitwaye n’abanyamaguru batanu. Ni yo yaherukaga kwica abantu benshi icya rimwe mu Rwanda.

Iyi mpanuka yabaye kuwa 11 Gashyantare 2025 imaze guhitana 23 bose hamwe, ubariyemo na batatu bamaze kugwa kwa muganga.

Imibare ya Polisi y’u Rwanda igaragaza ko mu myaka irindwi ishize abamaze kwicwa n’impanuka mu Rwanda barenga ibihumbi bine.

Ku isi abantu barenga miliyoni imwe bicwa n’impanuka zo mu muhanda, nk’uko bivugwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO).

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!