banner

Abarokotse impanuka ya bisi i Rulindo bavugako hari ababasahuye aho kubatabara

Kimwe mu ndangagaciro zahoze ziranga Abanyarwanda, harimo gutabara no kugirira impuhwe abababaye, kuko baba bakeneye ubutabazi no guhumurizwa, kugira ngo barusheho kwigarurira icyizere baba batakaje cyo kongera kubaho.

Nubwo bimeze bityo ariko, usanga ubumuntu bugenda bushira mu bantu, bigatuma hari zimwe mu ndangagaciro z’Ubunyarwanda bagenda birengagiza, bikabaviramo gutakaza ubunyangamugayo bukwiye kuranga buri wese by’umwihariko Abanyarwanda.

Benshi mu bakurikiranira hafi, baribuka impanuka ikomeye yabareye hafi y’ahazwi nko ku Kirenge mu Murenge wa Rusiga mu Karere ka Rulindo, ubwo ahagana Saa 1:20 z’amanywa, imodoka yari itwaye abagenzi 53 yagwaga mu manga nko muri metero 800 uvuye kuri kaburimbo, tariki 11 Gashyantare 2025, igahitana abantu 20, abandi batatu bakagwa mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).

Bamwe mu barokotse iyi mpanuka y’imodoka ya kompanyi International, yerekezaga mu Karere ka Rubavu, barwariye mu bitaro bya CHUK, bagaya abaturiye aho yabereye, kubera uburyo bihutiye kubasahura utwabo aho kubatabara.

Abenshi mu bahuruye, bari bashishikajwe no kubacucura utwabo aho kurengera ubuzima bwa benshi bwari mu kaga muri ako kanya.

Jean Damascène Iranzi wari werekeje mu Karere ka Rubavu, avuga ko bakimara gukora impanuka, bamwe mu bagombaga kubaha ubutabazi bw’ibanze bihutiye kubasahura, ku buryo bamukuyemo ipantaro yari yambaye akagezwa kwa muganga ntayo yambaye.

Ati “Imodoka yaribaranguye, ukuntu naje kuvamo ntabwo mbizi, nisanga ndi kumwe n’abantu bamwe bamaze kuva mu mubiri, jyewe ndi aho ndimo kubabara, nareba akaguru nkabona kabirindutse karebye inyuma, ukuboko nako kwabirindutse. Ndatabaza mbwira umuntu ngo aze amfashe, aho kumfasha ankuramo itiriningi arayijyana, nari mfite igikapu hari harimo ibyangombwa byose ibyo sinzi ngo byagiye hehe.”

Inkuru Wasoma:  M23 irimo kugenzura imipaka ya Bukavu

Arongera ati “Ndagaya abaturage kuko mu modoka hari harimo umugore wapakiye inkweto, aho kugira ngo baze kudutabara, baje kwifatira izo nkweto, basaka n’ibikapu natwe badusaka. Abantu bameze batyo ni abo kugawa.”

Chadrack Kikombe ni Umunyekongo wakomerekeye muri iyo mpanuka, ubwo yari yerekeje mu Mujyi wa Goma, avuga ko imodoka ikimara gukora impanuka ababagezeho mbere bihutiye kubiba.

Ati “Twaribwe, nkajye ubu aha ndi nta byangombwa na bimwe mfite, na telefone ni uko, na mudasobwa yanjye ni uko yabuze. Gusa aha ndi ubu meze neza cyane, ugereranyije n’uko twazanywe tumeze.”

Ni impanuka yahitanye abantu benshi

Ni impanuka yahitanye abantu benshi

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, avuga ko gutwara ikintu cy’umuntu wakoze impanuka bifatwa nk’icyaha cy’ubujura, gishobora kwemezwa n’uko uwakorewe icyaha aba atabasha kwirwanaho cyangwa gutabaza, kikavamo icyaha cyo guhohotera umunyantege nke.

Ati “Kwiha ikintu cy’undi mu buryo nka buriya ni icyaha, noneho kugitwara ari mu bihe nka biriya nta bushobozi aba agifite, nta mbaraga aba agifite, hari n’ukubona ariko atabasha gutera induru no kwirwanaho n’utakubona washizemo umwuka. Ibyo byo rwose ni icyaha.”

Ubuyobozi bwa Polisi buvuga ko mu bihe nka biriya by’impanuka, ikintu cya mbere kiba cyihutirwa, ari igikorwa cy’ubutabazi bw’ibanze ku bayikoze, ariko ibyo bikorwa bikayoborwa gusa n’ababifitiye ubumenyi, kugira ngo hirindwe guhuhura indebe no kuba hari abakwanduriramo indwara zitandukanye.

Uretse abantu 20 bitabye Imana ku munsi iyo mpanuka yabereyeho, mu bandi 12 bajyanywe muri CHUK, hahise hapfa 3 barimo umubyeyi wari utwite wapfanye n’umwana yari atwite, abandi bakaba baratangiye koroherwa ku buryo hari babiri bagombaga gusezererwa mu cyumweru gishize, undi umwe akaba yari akirembye cyane.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!