Abarundi 32 bari mu banyamahanga babarirwa muri 70 baheruka guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda.

 

Ku wa 23 Nzeri ni bwo amazina y’aba 74 banyamahanga bakomoka mu bihugu 20 byo hirya no hino ku Isi yasohotse mu igazeti ya Leta, biba ubwa mbere abangana kuriya baherewe ubwenegihugu icyarimwe.

 

 

Usibye Abarundi bigaragara ko bakomeje gusaba ubwenegihugu bw’u Rwanda ku bwinshi, mu basohotse mu igazeti ya Leta hanarimo abanye-Congo umunani, abanya-Uganda umunani, Abahinde umunani ndetse n’abanya-Kenya batatu.

 

 

Abarundi biganje mu banyamahanga bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, mu gihe kuva muri 2014 rucumbikiye impunzi zabo zibarirwa mu 40,000 ziganjemo iziba mu nkambi ya Mahama yo mu karere ka Kirehe.

 

 

Abayobozi mu rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka bavuga ko mu myaka ya vuba umubare w’abasaba ubwenegihugu bw’u Rwanda wakunze kuzamuka, bijyanye no kuba u Rwanda rwaramaze kumenyekana ku ruhando mpuzamahanga nk’igihugu gitekanye kandi gitanga amahirwe ku bantu bose.

 

 

Abanyamahanga bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda hagendewe ku bihugu bakomokamo