Perezida w’igihugu cy’u Burundi, Ndayishimiye Evariste, ari mu ruzinduko muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika aho kuwa 7 Gashyantare hatangiye amasengesho yo gusabira iyi Leta, ukaba umuhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo na Madamu Jeannete Kagame, first lady w’u Rwanda.
Muri uwo muhango, perezida Evariste Ndayishimiye yahawe umwanya wo kuvuga ijambo aho yavuze ku gihugu cye agaragaza ishusho yacyo, nyuma ndetse anapfukama hasi bamushyira ibiganza ku mutwe baramusengera, ibyo bikaba ari ibintu byavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga mu bihugu bigize Afurika y’Uburasirazuba.
Icyakora Abantu batandukanye barimo Abanyagihugu b’u Burundi ntabwo bashimishijwe n’ukuntu perezida wabo arimo kugenda avugwa, ariko mu buryo butomoye ku kuvugwa kwa perezida Ndayishimiye, akaba afite impamvu yavuzweho cyane ndetse n’inkomoko yabyo.
Mu biganiro byagiye bitambuka mu bihe bitandukanye ndetse n’amashusho yagiye agaragaramo, perezida Ndayishimiye yakunze kugaragara avuga ku bijyanye no kurya, nk’urugero hari aho yigeze agaragara avuga ati “Uburundi ni igihugu gikize cyane, kubera ko narigeze kujya muri Amerika, hanyuma ngura ivoka y’amadorari 5, mu gihe iyo voka hano mu Burundi igura amafaranga 200 cyangwa 100. Isahani y’indyo hano hirya igura ibihumbi 2000 ariko muri Amerika ugasanga iyo sahani y’indyo igura amadorari 20, ubwo se ntibivuze ko mu Burundi dukize cyane?”
Hari n’ahandi yakunze kugaragara avuga ko iwe mu rugo ari umukire kuko afite ibiti byinshi by’amavoka, ndetse anavuka ko iyo ashatse kurya inkoko ahita abwira abakozi be bakayimubagira, avuga ko arimo kuvuguruza Abanyagihugu b’u Burundi bavuga ko mu Burundi hari inzara, ariko nta nzara ihari kubera ko urugero rwa hafi we abana be ntabwo bashonje. Hari n’amafoto yagiye agaragara mu bihe bitandukanye perezida Ndayishimiye ari mu mirima yikoreye ibitebo birimo ibirayi.
Rero no mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye umuhango w’amasengesho yo gusabira Amerika, Ndayishimiye yavuze ko igihugu cy’u Burundi ari igihugu gitemba amata n’ubuki, kubera ko ari igihugu gihingwa kandi ibiryo by’ubwoko bwose bikaba biboneka mu Burundi, ibyo bikaba ari ibintu abantu benshi bakomojeho bamuvuga cyane, kuko bibazaga uburyo perezida w’igihugu ahabwa umwanya wo kuvuga ahantu nk’aho akivugira ku bijyanye n’ibiryo.
Umuhanzi wamamaye mu gihugu cy’u Burundi witwa Alvin Smith yagaragaje umujinya mwinshi abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, agaragaza ko we n’abandi bakoresha imbuga nkoranyambaga mu Burundi bagiye guhagurukira abantu bose batinyuka kuvuga perezida wabo nabi, ndetse anasaba inzego zishinzwe umutekano n’iperereza mu Rwanda kubafasha kwita kuri abo bantu.
Yagize ati “Turabivuze tubisubiyemo, umuntu wese uzagaragaza ikinyabupfura gike apostinga avuga ubugoryi kuri nyakubahwa umukuru w’igihugu cyanjye ari cyo U Burundi, general Ndayishimiye Evariste, hamwe n’inzego zacu natwe ubu tugiye guhaguruka aba influencers b’i Burundi turwanye abo bantu bashaka kudusuzugura kuko uburiye ikinyabupfura umubyeyi wacu natwe uba udusuzuguye abana be. Turasabye RIB Rwanda ibuze Abanyarwanda bakoresha ama page ya Instagram, X na Facebook bagaharike gucyoza perezida wacu kuko twe twubaha perezida wacu.”
Nubwo hagaragaye abashyigikiye iki gitekerezo, mu gasanduku k’ibitekerezo, ariko harimo n’Abarundi ubwabo bagaragaye bandika bavuga ko ngo perezida wabo atagakwiye kuba avuga ibintu nka biriya, kandi abanyarwanda bamuvuzeho atabarenganya kubera ko baba bagereranya perezida wabo n’uwabo, bakareba n’ibyo aba ba perezida bombi bakora.
Ubu ni ubutumwa bw’uwitwa pr3tty.guudth1ng kuri Instagrama asubiza Alvin Smith, yagize ati “Buriya niho bavuze ngo ntawanga iby’iwabo. Ariko Barundi bene wacu tuvugishanye ukuri buriya muramaze kwicara mukihweza ama discours canke speeches president wacu agira? Muravye ubuzima abarundi benshi tubayemwo mukaca muraba ama speeches yiwe vous trouvez ça logique? Tube tureka guhendana he wasn’t simply meant to be a leader nuko muba mushaka guhaya ibitari ivyo guhaya. Hama abanyarwanda nabo jewe ndabatahura kuko bobo what they do is comparing their leader to ours. Birabatangaza kubona umu president yubahuka akavuga ibintu biri inadequate nka biriya. Kandi murabizi ko Urwanda n’Uburundi ataho bihuriye mu bijanye n’iterambere. Uwumva yumve hama mwige kwumva ukuri apana ibiryohera amatwi !!”
Perezida Ndayishimiye ntabwo ari buboneke mu nama ihuza abayobozi b’ibihugu bimwe byo muri Afurika kuri uyu wa 8 Gashyantare, aho baraba baganira ku kibazo cy’umutekano muke uherereye mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho intambara ikomeye cyane iri kurwanwa n’ingabo z’igihugu FARDC n’umutwe wa M23, igihugu cy’u Burundi kikaba cyaroherejeyo ingabo zacyo ngo zifashe FARDC aho hariyo batayo 15, ariko u Burundi bukaba bwoherejeyo n’izindi ngabo z’umutwe udasanzwe kugira ngo zikomeze kurwana na M23.