banner

Abarundi bagaragaje ubwoba bukabije bw’ibyo bahura nabyo baramutse bagize icyo bavuga ku ifungwa rya Nyaxo ufungiye mu gihugu cyabo

Abaturage ndetse n’ababa mu myidagaduro mu gihugu cy’u Burundi, bagaragaje ikimeze nk’ubwoba bwo kuba bagira icyo bavuga ku munyarwanda w’umunyarwenya, Kanyabugande Olivier wamenyekanye nka Nyaxo mu Rwanda, bimaze iminsi bivugwa ko afungiye muri icyo gihugu.

Mu minsi yashize nibwo hatangiye gukwirakwira amakuru avuga ko Nyaxo uzwi cyane muri sinema nyarwanda mu gisata cya Comedi afungiye mu Burundi, bivugwa ko yatawe muri yombi akurikiranweho kwitambika umukuru w’igihugu, Ndayishimiye Evariste, aho yari agiye gutambuka ku kibuga cy’indege.

Amakuru yatangajwe na Dj Briane avuga ko yahawe n’abarundi, ngo Nyaxo n’ikipe ye bari bari gufata amafoto n’amashusho, babwirwa n’abashinzwe umutekano ko perezida w’u Burundi agiye gutambuka aho bityo batanga inzira (nk’uko bigenda hose perezida agiye gutambuka) ariko ngo barabyanga bakomeza kwifatira amashusho bisanzwe.

Mu buhamya Dj Brianne yatangaje binyuze kuri Space yabereye kuri X ndetse n’ibindi biganiro yagize ati “njye ni amakuru nahawe n’abantu banjye bo mu Burundi, ngo ba Nyaxo bari bari gu shootinga byabindi byabo, abashinzwe umutekano babasaba ko bahava kuko umukuru w’igihugu agiye gutambuka, ariko barabyanga, bazana bya bindi by’ubusitari bwabo, bababwira ubwa kabiri n’ubwa gatatu baranga kugeza ubwo babataye muri yombi.”

Amakuru avuga ko Nyaxo na bagenzi be bafungiye ahitwa ‘Documentation’ aho bamwe mu Barundi bemeza neza ko ari ahantu habi cyane umuntu wese uhafungiwe akorerwa itotezwa rikomeye cyane. Abarundi babashije kuvuga muri Space yabereye kuri X batari mu Burundi, bavuze ko niba Nyaxo afungiye aho hantu byanga byakunda ari gukubitwa ku rwego rurenze urugero.

Uwiyita Godfather wakoze iyo Space ubwo yageragezaga kuvugisha ababa mu myidagaduro yo mu Burundi, ntabwo byakunze kuko bagaragaje ko badashaka kugira icyo babivugaho, ngo kubera ko icyaha Nyaxo akurikiranweho kijyanye n’umutekano w’igihugu, aho byavuzwe ko ashobora no gukekwaho kuba Maneko w’u Rwanda mu Burundi.

Inkuru Wasoma:  Umugabo wa Nyiraneza wohereje umutetsi mu kwibuka yafunzwe akurikiranweho gukora Genocide 1994.

Hari uba mu myidagaduro mu Burundi usanzwe anakunda kumvikana muma space cyane kuri X, ubwo bageragezaga kumuhamagara ngo avuge ku kuba Nyaxo afungiye muri ‘Documentation’ yumvikanye avuga ati “Yego narabimenye niho afungiye, ariko ntabwo natinyuka ngo ibyo bintu nze kubivugira kuri space.”

Hari umunyamakuru wo mu Burundi witwa Randri Promoter, bagerageje kumuhamagara ngo aze avuge ku ifungwa rya Nyaxo muri Documentation, avuga ko aje, ariko nyuma mu kongera kumuhamagara basanga telefone yavuyeho, Abarundi bari muri space bavuga ko nta Murundi watinyuka kuvuga kuri ibyo bintu, ngo kuko mu Burundi hatameze nko mu Rwanda aho buri wese abyuka akaza gutangaza amakuru yamenye, kuko ho yabizira.

Hari Umurundi watangaje ko mu Burundi no kugira ngo umuntu afungure ‘YouTube Channel’ abanza kubisabira uburenganzira (Byavugiwe muri iyo space), gusa nanone ngo ikigoye cyane ni uko ibyo Nyaxo akurikiranweho birimo umutekano w’igihugu, akaba ari yo mpamvu birinda kubivugaho.

Kugeza ubu twandika iyi nkuru, nta rwego na rumwe rwari ruratangaza ibyerekeye ifungwa rya Nyaxo. Gusa nubwo byavuzwe ko Nyaxo yagiye mu Burundi agiye gufata amashusho, mugenzi we ukina comedi witwa Pattyno yabwiye Dc tv Rwanda ko ari ukubeshya ngo kuko Nyaxo yagiye muri gahunda ze bwite n’iz’umuryango, bityo ibivugwa ko yafunzwe kubwo kwitambika umukuru w’igihugu atari ukuri, icyakora nawe avuga ko atazi nyirizina impamvu Nyaxo yafunzwe.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved