Bamwe mu baturage b’imisozi ihana imbibi n’u Rwanda, muri Komini Mugina mu gihugu cy’u Burundi, baravuga ko batewe impungenge n’ubuzima bwabo, nyuma y’uko mu gihe cy’amezi 8 gusa ashize, abantu basaga 76 bamaze gutabwa muri yombi na Polisi yo muri kariya gace, ibaziza kuba barambutse umupaka bakajya mu Rwanda. https://imirasiretv.com/hari-abagore-nabakobwa-bi-rusizi-bari-kuvuga-ko-akazi-gasigariye-mu-busambanyi-gusa/
Bivugwa ko aba bantu bose baturutse mu Ntara ya Cibitoke, mu Majyaruguru y’Uburengezuba bw’u Burundi, biganjemo abacuruzi bacuruzaga rwihishwa bambukaga umupaka bakaza mu Rwanda, bazanye ibicuruzwa bitandukanye birimo ifu y’imyumbati, ikawa n’umuceri hanyuma bagasubira mu Burundi bafite ibirayi n’amavuta yo kwisiga.
Icyakora ubuyobozi bw’u Burundi buvuga ko ubucuruzi bwambukiranya imipaka butemewe muri iki gihe, imipaka y’ubutaka ifunze hagati y’ibuhugu byombi. Umwe mu bayobozi utifuje ko amenyekana yagize ati “Gufunga imipaka byongereye ubukene bw’abatuye umupaka, cyane cyane ku ruhande rw’u Burundi. Ibi bituma abantu bagira ibyago byo kwambuka umupaka mu buryo butemewe n’amategeko.”
Uyu muyobozi yakomeje yemeza ko gufunga imipaka bigabanya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa n’abantu kandi ko abaturage ari bo bishyura ikiguzi kiremereye, ndetse anemeza ifatwa rya bamwe mu bayobozi bagenzi be. Bamwe muri bo bafungiwe muri kasho ya polisi y’intara mu gihe abandi bari muri Gereza Nkuru ya Mpimba mu murwa mukuru w’ubucuruzi, Bujumbura.
Bamwe mu baturage bo muri kariya gace baganirioye na SOS Media Burundi, bavuga ko n’ubwo bakorerwa ihohoterwa n’ubuyobozi na polisi bahatirwa kutazongera kujya mu Rwanda, biyemeza gukomeza ubucuruzi bwabo hakurya y’umupaka kuko nta yandi mahitamo bafite ndetse ko ariho hava ibibatunga bya buri munsi.
Muri Mutarama 2024, ni bwo Ubuyobozi bw’u Burundi buhagarariwe na Perezida Evariste Ndayishimiye, bwatangaje ko bufunze imipaka yose yo kubutaka ibuhuza n’u Rwanda, ni nyuma yo kurushinja gufasha umutwe w’iterabwoba witwa Red-Tabara ufite icyicaro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokaraso ya Congo, ibirego u Rwanda rwateye utwatsi. https://imirasiretv.com/hari-abagore-nabakobwa-bi-rusizi-bari-kuvuga-ko-akazi-gasigariye-mu-busambanyi-gusa/
Ivomo: Bwiza