banner

Abarundi bari guhirikira kuri Fatakumavuta iyibwa rya terefone ya The Ben

Mu rukerera rw’uyu wa 1 Ukwakira 2023 nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko terefone ya The Ben ndetse n’iz’abandi bantu batanu zibwe ubwo The Ben yari mu gitaramo cya ‘Meet and Greet’ cy’umusangiro yateguye mbere y’uko akora igitaramo nyirizina n’ubundi uyu munsi. Ni igitaramo cyitabiriwe cyane ndetse abantu barishyura ku buryo amatiki ya VIP na VVIP yishyuwe kurusha asanzwe.

Kuva aya makuru yakumvikana, abantu benshi bakunze guhirikira igisebo ku Barundi bitabiriye igitaramo, bavuga ko urukundo bari kwereka The Ben Atari urwa nyarwo, ariko ku rundi ruhande Abarundi ubwabo bakavuga ko biramutse byakozwe n’Umunyagihugu yaba ari gusebya u Burundi ariko nanone uwabikoze yaturutse ahandi na we akaba ashaka gushwanisha The Ben n’u Burundi.

Abarundi bakunda gukoresha urubuga rwa Facebook cyane kuburyo ukunda gusanga n’abagira uruhare mu kuzamura imyidagaduro ariho bakoresha cyane ku ma pages yabo ya facebook, ibi bikagendana no kuba igiciro cya Interineti kikiri hejuru cyane kandi n’umuvuduko wayo ugenda gake, aha niho batangiye ibitekerezo.

Umwe muba promoter wo kuri facebook mu Burundi yanditse agira ati “Terefone ya The Ben ni gute yibwa iri ku meza ya miliyoni 10? Ibi bintu birimo ibibazo nubwo abantu mudashaka kubyibaza ngo mubitekerezeho cyane. Njyewe muri iki kirori nabonyemo umuntu witwa Fatakumavuta, kandi amakenga yanjye kuri we ntabwo arashira kuko atazanwe na kamwe mu Burundi Atari ukudusebya no gusebya The Ben.”

Akomeza agira ati “Twibukiranye ko mubashatse kwica igitaramo cya The Ben I Bujumbura ntikizabe, uyu mugabo Fatakumavuta arimo kuko ‘diri’ yayihawe na Bruce Melodie. Fatakumavuta yagerageje kumanika ibyapa bya Bruce Melodie igihe The Ben ahawe ‘Diri’ yo kuza I Burundi babikora bashaka ko The Ben atavugwa mu Rwanda kuko badashaka ko avugwa kurusha Bruce Melodie.”

Inkuru Wasoma:  Itangazo rirangisha umusore waburiwe irengero n’umuryango we.

Uyu yakomeje agira ati “None tuganire nk’abantu bakuze, ameza ya The Ben nta muntu n’umwe wari wemerewe kuyageraho, n’uwashakaga kumusuhuza yamwisangiraga aho ari. None yibwe na nde? Ukwibwa kwa ziriya terefone abazibye bose ntabwo bafite umugambi wo kuzikoresha cyangwa ngo bazigurishe. Oya bafite undi mugambi.”

Ati “Mumenye ko igihe Bruce Melodie aheruka I Gitega, ‘Performance’ ye yari mbi cyane aho twese twamuteye ibyatsi, arabizi neza ko The Ben uyu munsi ategerejwe kutwemeza kuri Messe des officiers. Iyi ni ‘Diri’ ya Bruce Melodie na Fatakumavuta kugira ngo The Ben aze kujya mu gitaramo atiteguye neza yataye umutwe kubera izi terefone bityo, njye ku ruhande rwanjye ntekereza ko bagomba kuzishakira kuri Fatakumavuta.”

Byavuzwe ko Fatakumavuta yagaragaye avuye gufotoza ibyapa biriho Bruce Melodie ashaka kubihomeka ku ma modoka mbere ya ‘Meet and Greet’ ya The Ben. Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kugaragaza ko uwashatse kwiba The Ben n’abo bari kumwe atagamije ibyiza haba ku myidagaduro y’u Burundi na The Ben.

Ikigaragara The Ben arishimiwe cyane mu Burundi, ndetse n’abanyarwanda benshi cyane bambutse bajya I Bujumbura mu bitaramo bya The Ben. Nta makuru yandi aratugeraho ku bijyanye n’ibura ry’ama terefone yabuze.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved