Abarundi basabye Perezida Ndayishimiye gukora ikintu gikomeye nyuma y’uko imipaka ibahuza n’u Rwanda ifunzwe

Abarundi baba mu Ishyaka rizwi nka Nkundagihugu MAP Burundi Buhire basabye Umukuru w’Igihugu Ndayishimiye Evariste kweguza mu maguru mashya Minisitiri w’Umutekano, Martin Niteretse kubera icyemezo yafashe cyo gufunga imipaka ihuza iki gihugu n’u Rwanda.

Aba bayoboke bo muri iri Shyaka basabye ibi bavuga ko Minisitir Niteretse Martin yafashe icyemezo cyo gufunga imipaka kandi binyuranyije n’amategeko agenga umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ndetse bakavuga ko indi mpamvu ari uko aherutse gukoresha amagambo mabi aharabika Perezida w’u Rwanda Kagame.

Bakomeza bavuga ko kuba yarafunze imipaka byateje ingaruka zikomeye ku buryo ibiribwa bimwe na bimwe byahise bizamura ibiciro, abandi bakabura abaguzi bugatuma Babura amafaranga yo kwishyura imyenda barimo harimo n’iya Banki, ndetse abaturage batari bake babura akazi kuko bakoraga ari uko imipaka yafunguwe.

Ku wa 16 Mutarama 2024 nibwo iri shyaka ryagejeje ibaruwa kuri Leta harimo ingingo zitandukanye nk’izivuga ko Minisitiri Niteretse yeguzwa kuko yaje gusandaguza ibyo yasanze no gusenya ibyo igihugu cyagezeho aho kubaka. Ikindi bavuga ngo ni uko yaje aje kubiba urwango hagati y’abaturage b’ibihugu byombi bityo ari byo baheraho bavuga ko agomba kweguzwa imipaka igahita ifungurwa.

Imipaka yose ihuza u Rwanda n’u Burundi yafunzwe kuva tariki 11 Mutarama 2024 nyuma y’uko Perezida Ndayishimiye ashinje u Rwanda guha ubufasha umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’igihugu cye. Nyamara Leta y’u Rwanda yababajwe n’aya makuru yavuzweho ndetse ivuga ko yababajwe n’icyemezo cyafashwe n’u Burundi cyo gufunga imipaka.

Nyuma y’uko u Burundi bufashe icyemezo cyo gufunga imipaka bwahise butangira kwirukana Abanyarwanda batuye muri iki gihugu ndetse bamwe batangira guhigwa bukware gusa Leta y’u Rwanda yahise itangira guhumuriza Abarundi batuye mu Rwanda ibabwira ko abashaka kuhaguma bahaguma kuko nta gikuba cyacitse ariko ngo abashaka gutaha bataha.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved